RFL
Kigali

Biravugwa ko ubukwe bwa Nana wo muri City Maid butegerejwe mu Bubiligi mu mpera z’uyu mwaka

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:26/10/2021 15:22
0


Umwe mu bakobwa b’ibyamamare mu ruganda rw’imyidagaduro by’umwihariko muri Cinema, Uwamwezi Nadege uzwi nka Nana, agiye gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka n’umukunzi we bamaze imyaka igera kuri itatu mu rukundo.



Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy’u Rwanda nk'uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu gihugu cy’u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.

Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by’ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.

Urukundo rwa Nana na Damas rwagizwe ibanga ku bw’umutekano wabo bombi. Uwamwezi Nadege yamamaye muri filimi zinyuranye zirimo City Maid, Rwasibo, Mutoni, Catherine, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi.

Nadege ni n’umunyamideli aho afite iduka ry’imideli ryitwa ‘Nana Fashion Shop’, yanabayeho umuhanzikazi aho yaririmbaga mu itsinda rya The Queens mbere yo gutangira gukina filime.


Nana wo muri City Maid agiye kurushinga








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND