RFL
Kigali

Wa musore wo muri Kenya washakanye n'umukecuru birangiye abaye umuherwe nyuma yaho umugore we apfuye bari mu kwa 'Buki'-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:26/10/2021 11:13
0


Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye umusore witwa John Wachira wo muri Kenya ariko uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, washakanye n'umukecuru rukukuri w'imyaka 73 y'amavuko. Amakuru mashya avuga ko yamaze kuba umuherwe nyuma y'aho umukunzi we w'umukecuru yitabye Imana.



Iyi nkuru yatambutse mu bitangazamakuru byinshi, imitwe y'inkuru zirenga 12 ikaba ivuga ko uyu mukecuru w'imyaka 73 yapfuye ubwo we n'umugabo we bari bari muri 'HoneyMoon' (Igihe cya buki). Gushakana kwa John Wachira w'imyaka 34 y'amavuko na Julia Donson w'imyaka 73, byavugishije imbuga nkoranyambaga aho byagaragaraga nk'ibitangaje ku isi.


Amakuru avuga ko uyu musore witwa John yari asanzwe ari umuganga ariko aza gukundana n'uyu mukecuru wari ufite imitungo itandukanye muri Amerika ndetse ubucuruzi bwe bukaba bufite ibyicaro mu ntara zitandukanye zirenga 5. Ikinyamakuru Dailystate kivuga ko urupfu rw'uyu mukecuru wari ushaje cyane rugize uyu musore umuherwe mu buryo bukomeye.


Inkuru y'urupfu rw'uyu mukecuru mu gihe bari bari mu kwa buki muri Floride aho batuye rwatangajwe n'umugabo we John aho yagize ati '”Urukundo rw'ubuzima bwanjye ntirukiriho. Yitabye Imana kuri uyu mugoroba. Iyaba byashobokaga natanga byose kugira ngo mugarure ”.



Iyi nkuru y'akababaro yatambutse ku rukuta rwa Dailystateman 

  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND