RFL
Kigali

Super Manager yagaye abanenze indirimbo 'Sawa Sawa' ya Bruce Melodie na Khaligraph Jones

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:26/10/2021 14:04
0


Super Manager yivuye inyuma yagaye abanenze indirimbo nshya "Sawa sawa " ya Bruce Melodie na Khaligraph Jones wo muri Kenya barimo abavuze ko bitewe na Miliyari Frw yemeza ko yasinyiye atagakwiye kuba ajya gushaka Khaligraph Jones ahubwo yagakoranye n'abahanzi bakomeye nka Diamond cyangwa Davido.



Imbere ya mikoro nyinshi zirimo n'iya InyaRwanda.com, Super Manager yanenze abagaye indirimbo nshya "Sawa sawa", yagize ati: "Nabonye abantu barimo kumuponda bamuvuga nabi ngo nta kintu yakoze ariko yakoranye n'umusitari tujye twemera umwana hariya yarakoze. Abantu bajya hariya bakamuvuga nabi bakavuga iki Aaaaaaa,aaaaa! Ibyo byo simbyera iriya ni step nziza".


Gakumba Patrick yanenze abagaye indirimbo ya Bruce Melodie na Khaligraph Jones

Yakomeje anenga cyane abayinenze avuga ko umuntu wese utifuza ko mugenzi we atera imbere atajya atsinda iteka, maze agaragaza ko n'ubwo rubanda batemera, Khaligraph wakoranye na Bruce Melodie ari icyamamare. Yagize ati"Uriya mwana yubatse izina njye ndabizi ni inshuti yanjye Khaligraph, n'ubwo ntatekereje kuba nakorana nawe nabonye Bruce Melodie yakoranye nawe, icyo gihe nanabibonye nicaye ndimo gusangira n'umuntu ndamubwira nti umwana yateye step nzinza".

Yasabye abantu gukurikirana indirmbo "Sawa sawa" ati "Mboneyeho kubwira abantu ngo bakurikirane indirimbo ye n'umwana w'umunyarwanda witeza imbere yakoranye indirimbo na Khaligraph". Nk'uko yabivuze, nyuma y'uko iyi ndirmbo igiye hanze, hari abayinenze bavuga ko nk'umuntu wasinyiye miliyari Frw, atagakwiye kuba yaragiye gushaka Khaligraph ahubwo yari gushaka abahanzi bakomeye nka Diamond cyangwa Davido.


Hari bavuze ko Bruce Melodie yari gushaka abahanzi bakomeye kurusha Khaligraoh kuko yasinyiye miliyari

Aba bantu Bruce Melodie aherutse kubagarukaho mu kiganiro aherutse kugirana na ISIMBI TV. Aganira na Sabin yamubwiye ko umunyamakuru witwa Fatakumavuta yanenze indirimbo Sawa Sawa akavuga ko bayikoreye kuri shitingi, icyakora Bruce Melodie yavuze ko icyo kiganiro atarikibona ashimangira ko nta bumenyi Fatakumavuta afite mu gufata amashusho y'indirmbo, yongeraho ko ubumenyi afite mu bijyane n'ifatwa ry'amashusho atabwemera.

Icyo gihe Bruce Melodie yagize icyo avuga kuri uyu munyamakuru uri mu banenze indirmbo ye ati"Nta n'ubwo ari ku rwego rwo gusesengura indirimbo nakoze". Yongeye kugira ati" Ntabwo afite ubushobozi bwo kwanariza kuri mizike".


Umunyamakuru Fatakumavuta ari mu banenze indirimbo Melodie yakoranye na Khaligraph

Amakuru avuga ko Fatakumavuta yanenze indirimbo ya Bruce Melodie agira ati""Birababaje kuba Bruce Melodie yaragiye kureba Khaligraph, Khaligraph ari we wakagombye kuza mu Rwanda ashakisha umuhanzi ukunzwe". Hari aho Sabin yabwiye Bruce Melodie ko Fatakumavuta yumvaga ko bitewe na ya kontaro ya miliyari yasinyiye yakabaye ashakisha abantu nka ba Davido cyangwa Diamond.

Supermanager utarashimishijwe n'abanenze indirimbo ya Bruce Melodie na Khaligraph yabanenze ku mugaragoro ubwo yasinyaga indi kontaro yo kwamamaza igaraje ryitwa UBUMWE BWACU riherereye Karuruma.

REBA HANO INDIRIMBO SAWA SWA YA BRUCE MELODIE NA KHALIGRAPH






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND