RFL
Kigali

Yari akwiye ikarita itukura! Abafana bavuga ku mugeri Cristiano yakubise Curtis Jones wa Liverpool

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/10/2021 15:47
0


Impaka zikomeje kuba nyinshi mu bakunzi b'umupira w’amaguru ku ikosa Cristiano Ronaldo yakoreye umukinnyi wa Liverpool aho yamukubise imigeri aryamye hasi, umusifuzi akamuha ikarita y’umuhondo, benshi bemeza ko yari akwiye ikarita itukura agasohoka mu kibuga ndetse banenga imyitwarire yagaragaje kuri uwo mukino.



Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, Manchester United yahuye n’uruva gusenya ku kibuga cyayo Old Traford ubwo yatsindwaga na Liverpool ibitego 5-0, mu mukino rutahizamu w’iyi kipe yiyita amashitani atukura, Cristiano Ronaldo yanenzwe na benshi kubera imyitwarire yagaragaje yashoboraga kumuviramo ikarita itukura agasohorwa mu kibuga.

Muri uyu mukino Liverpool yarushijemo bigaragara Manchester United yari ku kibuga cyayo, wagaragayemo amakosa menshi ku bakinnyi b’iyi kipe yari mu rugo, aho batandatu bahawe amakarita y’umuhondo, mu gihe Paul Pogba yahawe ikarita itukura ku munota wa 60 asohoka mu kibuga.

Mu bakinnyi babonye amakarita y’umuhondo harimo na Cristiano Ronaldo wakoreye ikosa Curtis Jones igice cya mbere kigana ku musozo, benshi bemeje ko yanagombaga guhabwa ikarita itukura akava mu kibuga.

Ubwo iminota 45 yari irangiye Liverpool imaze gutsinda ibitego bitatu, umusifuzi yongeyeho iminota itanu, ku munota wa mbere mu minota itanu yari yongeweho, Curtis Jones wa Liverpool yazamukanye umupira akorerwaho ikosa aragwa, mu gihe akiryamye hasi n’umupira awufite, Cristiano wari warakajwe nuko ikipe ye yatsinzwe, yaje nk’iya gatera atera imigeri ibiri uyu mukinnyi wari uryamye hasi ashaka kumwambura umupira yari afite kugira ngo umukino ukomeze.

Bamwe mu bakinnyi ba Liverpool bayobowe na Van Dijk bahise bahagoboka bahosha uko gushyamirana kwari kubaye hagati y’impande zombi.

Umusifuzi yahamagaye Cristiano amwereka ikarita y’umuhondo, icyemezo benshi bavuze ko harimo imbabazi z’umusifuzi kuko uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi yagombaga guhabwa ikarita itukura akava mu kibuga.

Nubwo yahawe ikarita y’umuhondo, benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru banenze bikomeye imyitwarire ya Cristiano kuri uyu mukino, aho bavuze ko umukinnyi mukuru kandi ufite ubunararibonye mu kibuga atagakwiye kuba akirangwa n’amakosa y’abana, kuko azi icyo gukora kandi yakabereye urugero rwiza abakiri bato.

Umukino warangiye Manchester United itsindiwe mu rugo ibitego 5-0, Cristiano asezeranya abafana ko ikipe igiye kwisubiraho igashaka umusaruro mwiza kuko ibyo bakorewe na Liverpool bikabije.

Cristiano yateye imigeri ibiri Curtis Jones wa Liverpool aryamye hasi

Benshi bavugaga ko Cristiano Ronaldo yari akwiye ikarita itukura kubera iri kosa

Cristiano yahise ahabwa ikarita y'umuhondo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND