Masunzu Flavier yatunguwe n'itsinda ry'abanyamakuru bakorana kuri Country Fm n'abakora kuri RBA bamwifuriza isabukuru y'amavuko. Uyu musore ukorera mu Karere ka Rusizi, yashimiye umukunzi we, avuga ko nawe abizi neza ko amukunda cyane, nyuma y'ibyishimo bitagira ingano yari amaze kwerekwa n'inshuti ze.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Masunzu yatangaje ko ibyishimo afite abikesha inshuti n'abavandimwe abana nabo umunsi ku munsi, ashimira inshuti ze kimwe ngo n'uwari we wese, ukomeje kugira uruhare mu iterambere rye.
Yagize ati: "Uyu munsi ntabwo nari nateguye ibyishimo nk'ibi, ariko ntunguwe no kubona abantu bansanga muri studio nk'uko nawe wabibonye ku mafoto, ntabwo natekerezaga ko byagera kuri uru rwego. Ubundi njye nari nzi ko byarangiye kuko umunsi wari urangiye so, rero ni umunezero mwinshi kuri njye, ndashimira buri umwe wagizemo uruhare kugira ngo mbe mu byishimo nk'ibi, binyeretse ko mbana n'inshuti nzima kandi mbasezeranya ko ejo ari heza"
Mu mashusho mato uyu musore yifashe we ubwe afashe cake mu ntoki, yahereye ku mukunzi we ndetse n'abandi bazanye kumutungura ku munsi we w'amavuko. Flavier yagize ati: "Mwakoze cyane kunyifuriza umunsi mwiza w'amavuko, ubu meze neza cyane, ni ishimwe rikomeye ku munsi wanjye , urukundo rwanjye urabizi ko nkukunda cyane, amahoro n'urukundo. Ndashimira Mimi, Rafiki Gatete,...mwakoze cyane abo dukorana, buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa ndamushimiye".
Masunzu Flavier usanzwe amenyerewe ku kazina ka Pax, ni umunyamakuru w'imyidagaduro wakoze kuri RBA ishami rya Rusizi mu gihe cy'imyaka itatu, ubu akaba akora kuri Radiyo ya Country Fm iherereye mu Karere ka Rusizi. Kugeza ubu uyu musore yujuje imyaka 27 y'amavuko. Masunzu yavuze ko imyaka ijana azayirenza, avuga ko ku munsi we w'amavuko yiyemeje gukora cyane no kubaka ejo hazaza, dore ko kuri we agomba kuzapfa ageze kundoto ze.
TANGA IGITECYEREZO