RFL
Kigali

Nta gitutu kituriho habe na gato – Adil Mohamed mbere y'uko APR FC yesurana na Etoile du Sahel

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:23/10/2021 9:42
1


Umutoza mukuru w’ikipe ya APR FC, Adil Mohamed Erradi yatangaje ko nta gitutu na gito ikipe ye iriho ku mukino bakina na Etoile du Sahel kuri uyu wa Gatandatu muri CAF Champions League ndetse anashimangira ko abakinnye be bose bameze neza kandi bambariye urugamba.



Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021 mu mujyi wa Monastir muri Tunisia, Etoile Sportif du Sahel irakira APR FC yo mu Rwanda mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, nyuma yo kunganyiriza i Kigali 0-0 mu mukino ubanza.

Ni urugamba rutoroshye APR FC igomba kurwana kugira ngo ikore amateka akomeye, bwa mbere ibone itike yo kujya mu matsinda ya CAF Champions League.

Nyuma y’imyitozo ya nyuma APR FC yakoze mbere yo guhura na Etoile du Sahel, umutoza mukuru Adil Mohammed yavuze ko biteguye neza kandi ko ku ruhande rwabo nka APR FC nta gitutu kibariho habe na gato avuga ko afitiye icyizere abasore be.

Yagize ati” Turiteguye neza nta kibazo, ku ruhande rwacu nta gitutu kituriho habe na gato abakinnyi bacu bose tubafitiye icyizere kuko bose bameze neza kandi bariteguye”.

Nyuma y’urugendo rw’amasaha abiri n’iminota mirongo itatu ikipe ya APR FC yakoze iva Tunis ijya Monatsir, ikaba yakoreye imyitozo kuri stade de Monastir iza gukiniraho saa Cyenda zuzuye za Kigali.

Ikipe izatsinda hagati ya APR FC na Etoile du Sahel izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League, mu gihe izatsindwa izerekeza muri Confederations Cup.

AMAFOTO YO MU MYITOZO YA NYUMA YA APR FC MBERE YO GUKINA NA ETOILE DU SAHEL

Mugunga Yves ashobora kugirirwa icyizere akabanza mu kibuga kuri uyu mukino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Regis nkundimana2 years ago
    Turabashyigikiye kbx





Inyarwanda BACKGROUND