Kigali
-->

Kenya: Inkumi y'uburanga yasizwe ibirungo bihenze mbere y'iminota micye ngo ibyare imaze kwibaruka yimurika mu mafoto atangaje-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/10/2021 14:00
0

Vera Sidika umugore w'uburanga butangaje bukurura abatari bacye uza ku mwanya wa 5 mu bizungerezi bikurikirwa cyane kuri Instagarm muri Kenya, mbere y'iminota micye ngo abyare yasizwe ibirungo by'ubwiza bivugwa ko bihenze cyane, amaze kwibaruka yimurika mu mafoto atangaje.



Vera Sidika ukomoka muri Kenya ni ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga, imiterere n'ikimero bye. Uyu muherwekazi afite abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni imwe n'ibihumbi ijana. Yamamaye kubera uburanga no kugaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi bimuha gutunga agatubutse asarura mu kwamamaza ibigo bikomaye. Yagaragaye bwa mbere mu mashusho y'indirimbo "You Guy" y'itsinda P-Unit.


Yibarutse amaze gusigwa ibirungo by'ubwiza bihenze kugira ngo aze kwimurika mu mafoto 

Ntiyaripfanye yagaragaje ko azi agaciro ko kwimurika ku mbuga nkoranyambaga kuko ari byo byamugize uwo ariwe. Mbere y'iminota micye ngo abyare, yasizwe ibirungo by'ubwiza bihenze cyane amaze kwibaruka yimurika ku mbuga nkoranyambaga ze mu mafoto y'agatangaza. Ibi birungo by'ubwiza bihenze yagize icyo abivugaho ati: "Nasizwe ibirungo by'ubwiza na misskeyshamakeup kuko randevu yo kwa muganga nari nyifite mu gitondo cya kare".


Akimara kwibaruka yafashwe amafoto menshi ari kumwe n'umukunzi we Brown

Vera Sidika kuva yatangaza ko atwite benshi banze kubyemera kubera ukuntu bamubonaga ku mbuga nkoranyambaga ndetse abatari bacye bibazaga umugabo babyarana uko yaba ameze, n'ibindi byinshi kubera ubwamamare bwe. Abenshi batangiye kwemera ko atwite ari uko inda ye ikuze, icyakora ntiyigeze ahwema kubigaragaza no kwishimira intambwe ateye, buri munsi ibitangazamakuru byo muri Kenya byamugarukagaho.


Ibi birungo birahenze 

Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, ni bwo yibarutse imfura y'umukobwa yabyaranye n'umukunzi we Brown Mauzo. Uyu mwana bamaze gutangaza ko yiswe Princess Asia Brown. Amakuru avuga ko mu kwibaruka k'uyu mushabitsikazi hafashwe n'amashusho azifashishwa mu kiganiro cyo mu ruhame ndetse akazanakorwamo icyegeranyo.


Rubanda bemeye ko atwite ari uko inda ye ikuze 


Buri gihe yagaragazaga ko akuriwe 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND