RFL
Kigali

Rubavu: Dr Omar Ceno yishimiye iterambere ry'uburezi bw'u Rwanda nyuma yo gusura ishuri rya UTB-AMAFOTO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:22/10/2021 11:16
0


Kuri uyu wa Kane tariki 21/10/2021, umuyobozi wungirije w'ishuri rya UTB Prof Kabera Callixte ari kumwe n'uwarishinze Mukarubera Zulfat, bakiriye Dr Omar Ceno waje ahagarariye ishuri rya International Open University watemberejwe iri shuri agatangariza abanyamakuru ko ubufatanye bw'ibigo byombi bumaze kubageza kuri byinshi.



Saa cyenda z'amanywa (3h00'pm), ni bwo Dr Omar Ceno yageze mu kigo cya UTB ishami rya Rubavu, maze atemberezwa ibikorwa remezo by'iki kigo. Uyu mugabo waje ahagarariye International Open University, nyuma yo gutambagizwa iki kigo yatangarije abanyamakuru ko yishimiye urwego ikigo kiriho, urwego abanyeshuri biga muri iri shuri bariho maze asezeranya ubufatanye bukomeye mu mpande zose, mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uburezi Nyarwanda.

Mu kiganiro n'itangazamakuru Vice Chancellor wa UTB, Prof Kabera yatangiye ashimira Omar Ceno, mu bufatanye bafite ndetse no kuba yafashe umwanya we akaza kubasura mu rwego rwo kureba aho iterambere ry'uburezi rigeze by'umwihariko mu byo bafatanyije mo.Prof Kabera yavuze ko mu myaka ibiri bamaze bafatanya na IOU, hari byinshi bageze ho birimo, uburyo bwifashishwa n'abanyeshuri bigira kuri interineti (E-learning), guteza imbere ibikorwa remezo bijyanye no kwigisha ndetse n'icyo yise Digital Library izifashishwa n'abanyeshuri bigira Online.

"Icya mbere reka mfate uyu mwanya nshimire Dr Omar Ceno, kuba yabonye ko ari ingenzi kuza kudusura nyuma y'imyaka igera kuri ibiri dukorana mu rwego rwo kureba ibyo twagezeho, hari ibyo twagezeho dufatanyije. Badufashije byinshi birimo kubona ibikoresho no gukomeza uburyo bw'abanyeshuri bigira kuri interineti bakoresha, badufashije kuri Digital Library izaba yararangiye mu kwezi kwa 11 igatangira gukoreshwa, muri macye twizeye ko ubu bufatanye buri hagati yacu buzaduha iterambere, ririmo no kuba tugiye kujya twohereza abanyeshuri batsinze neza hanze bakaba banahabona akazi".

Prof Kabera yavuze ko ikigo cya UTB, cyishimira ibyo cyagezeho, asobanura ko ibyo bagezeho bihera no kungengabihe y'amasomo bakoresha no kuri porogaramu ikoreshwa kugira ngo bajye babasha gutanga abakozi bashoboye mu gihe basoje amaso yabo bagiye mu buzima busanzwe.

Omar Ceno yishimiye u Rwanda, avuga ko ari igihugu cyiza kirangwa n'umutekano n'isuku, ashimangira ko bazakomeza gufatanya na UTB mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uburezi bw'u Rwanda n'uberezi bwa Afurika muri Rusange, abasezeranya ubufatanye ngo na cyane ko UTB nayo hari byinshi ifashamo iri shuri rikorera kuri murandasi, aho abanyeshuri baryo bigira ku iyakure.


REBA IJAMBO RYA VICE CHANCELLOR WA UTB YAKIRA OMAR CENO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND