Itsinda rya Salomé & Roberto rizwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, ryasohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Rukundo’ yumvikanisha ukuntu ikoranabuhanga ryakomye mu nkokora imibanire yari isanzwe y’Abanyarwanda.
Iyi ndirimbo yahimbwe n’aba bombi biturutse ku gitekerezo
cy’umwe muri bo, nyuma yo kwitegereza uko iterambere ry’ikoranabuhanga cyane
cyane imbuga nkoranyambaga bisa nk’ibyasimbuye imibanire isanzwe y’abantu aho
umwe yahagurukaga agafata urugendo akajya gusura undi i runaka, ariko ubu
bikaba bidashoboka.
Nyuma yo kubiganiraho, Salomé & Roberto basanze
ibi byaratumye urukundo rugenda rugabanuka ndetse hamwe na hamwe rugakendera
bitewe n’uko hari ibyahoze mu muco Nyarwanda nko gusabana, kugabirana,
gutaramana, guhana igihango, ndetse n’ibindi ariko ubu bikaba bitangiye
gukendera aho abantu bitwaza iterambere, amashuri, akazi n’ibindi bakabiburira
umwanya.
Babwiye INYARWANDA, ko uko bakomezaga kungurana
ibitekerezo basanze urukundo mu bantu rugenda rugabanuka aho basanze
nk’urugero rw’abantu batuye cyane cyane mu Mijyi usanga baba bataziranye kandi
burya isaha n’isaha bashobora gukenerana.
Salomé & Roberto bati "Ubwo rero inganzo yakomeje
kutujyana muri byinshi twakora kugira ngo twongere gukebura abantu kugira ngo
bagaruke ku muco twahoranye ariko tutanirengagije ibyiza by’iterambere."
Aba bahanzi bavuga ko bifashishije Bibiliya basanzemo
umurongo ushobora gufasha abazareba iyi ndirimbo, hagira hati "Urukundo urufite
aba afite byose kandi ntiruteze gushira."
Ikindi ngo ni uko igihe Yezu yabazwaga itegeko risumba
ayandi yasubije ko ari iryo gukunda Imana ndetse na mugenzi wawe. Bati “Ubwo
rero dusanga ntagikwiye kubuza muntu aho ava akagera gukundana.”
Bavuze ko icyatumye bayishyira mu njyana gakondo ari ukugira ngo buri munyarwanda wese yaba umuto n’umukuru babashe kuyisangamo bityo ubutumwa burimo bubashe kubacengera.
Muri iyi ndirimbo yabo hagaragaramo abantu b’ingeri zitandukanye, ndetse yewe abo mu cyaro n’abo mu mujyi.
Salomé & Roberto
bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Umwiza ubaruta’, ‘Dufite Imana’, ‘Ivu
rihoze’ n’izindi.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Emmy n’aho amashusho yayo (Video) yatunganyijwe na Aime Pride. Salomé & Roberto basohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Rukundo’
Salomé & Roberto bavuze ko abantu bakwiye gusubira kuri gakondo, ikoranabuhanga ntirisumbe imibanire yari isanzwe
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RUKUNDO’ YA SALOME NA ROBERTO
TANGA IGITECYEREZO