RFL
Kigali

Salomé & Roberto bakoze indirimbo ku kuntu ikoranabuhanga ryakomye mu nkokora imibanire yari isanzwe-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/10/2021 17:17
2


Itsinda rya Salomé & Roberto rizwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, ryasohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Rukundo’ yumvikanisha ukuntu ikoranabuhanga ryakomye mu nkokora imibanire yari isanzwe y’Abanyarwanda.



Iyi ndirimbo yahimbwe n’aba bombi biturutse ku gitekerezo cy’umwe muri bo, nyuma yo kwitegereza uko iterambere ry’ikoranabuhanga cyane cyane imbuga nkoranyambaga bisa nk’ibyasimbuye imibanire isanzwe y’abantu aho umwe yahagurukaga agafata urugendo akajya gusura undi i runaka, ariko ubu bikaba bidashoboka.

Nyuma yo kubiganiraho, Salomé & Roberto basanze ibi byaratumye urukundo rugenda rugabanuka ndetse hamwe na hamwe rugakendera bitewe n’uko hari ibyahoze mu muco Nyarwanda nko gusabana, kugabirana, gutaramana, guhana igihango, ndetse n’ibindi ariko ubu bikaba bitangiye gukendera aho abantu bitwaza iterambere, amashuri, akazi n’ibindi bakabiburira umwanya.

Babwiye INYARWANDA, ko uko bakomezaga kungurana ibitekerezo basanze urukundo mu bantu rugenda rugabanuka aho basanze nk’urugero rw’abantu batuye cyane cyane mu Mijyi usanga baba bataziranye kandi burya isaha n’isaha bashobora gukenerana.

Salomé & Roberto bati "Ubwo rero inganzo yakomeje kutujyana muri byinshi twakora kugira ngo twongere gukebura abantu kugira ngo bagaruke ku muco twahoranye ariko tutanirengagije ibyiza by’iterambere."

Aba bahanzi bavuga ko bifashishije Bibiliya basanzemo umurongo ushobora gufasha abazareba iyi ndirimbo, hagira hati "Urukundo urufite aba afite byose kandi ntiruteze gushira."

Ikindi ngo ni uko igihe Yezu yabazwaga itegeko risumba ayandi yasubije ko ari iryo gukunda Imana ndetse na mugenzi wawe. Bati “Ubwo rero dusanga ntagikwiye kubuza muntu aho ava akagera gukundana.”

Bavuze ko icyatumye bayishyira mu njyana gakondo ari ukugira ngo buri munyarwanda wese yaba umuto n’umukuru babashe kuyisangamo bityo ubutumwa burimo bubashe kubacengera.

Muri iyi ndirimbo yabo hagaragaramo abantu b’ingeri zitandukanye, ndetse yewe abo mu cyaro n’abo mu mujyi. 

Salomé & Roberto bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Umwiza ubaruta’, ‘Dufite Imana’, ‘Ivu rihoze’ n’izindi.

Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Emmy n’aho amashusho yayo (Video) yatunganyijwe na Aime Pride. Salomé & Roberto basohoye amashusho y’indirimbo yabo nshya bise ‘Rukundo’

 

Salomé & Roberto bavuze ko abantu bakwiye gusubira kuri gakondo, ikoranabuhanga ntirisumbe imibanire yari isanzwe

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘RUKUNDO’ YA SALOME NA ROBERTO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Intaramirwa m odette2 years ago
    Turabemeracyane ark robert azabwire niba ntamukunzafite kuko ilove you too sinasinzira ntarebye agafotoke. cyane cyane nkundiyo arimokuvuga mazagaseka ukabona mumenyohe.
  • Intaramirwa m odette2 years ago
    Turabemeracyane ark robert azabwire niba ntamukunzafite kuko ilove you too sinasinzira ntarebye agafotoke. cyane cyane nkundiyo arimokuvuga mazagaseka ukabona mumenyohe.





Inyarwanda BACKGROUND