Abahanzi bari muri Rwanda Gospel Stars Live, bamaze kwemeza ko bazitabira Ibirori (launching) y’icyo gikorwa giteganyijwe tariki 24 Ukwakira 2021.
Imihango yo kumurika ku mugaragaro Rwanda Gospel Stars Live izabera muri Park Inn Hotel mu Kiyovu, aho benshi mu bakunda umuziki wo kuramya bifuza kuzagaragara muri icyo gikorwa. Ariko ubuyobozi bwa Rwanda Gospel Stars Live bwabwiye InyaRwanda.com ko bitashoboka , kuko kwinjira ari kuzaba waratumiwe kandi ufite ubutumire.
Mu kiganiro n'umwe mubari gutegura iki gikorwa, yagize ati'' Yego abantu bifuzaga kwitabira ibi birori ariko abazitabira ni abazaba batumiwe gusa.''
Amakuru agera ku InyaRwanda ni uko buri muhanzi yahawe uburenganzira bwo kuzaherekezwa n'abantu nibura batarenze 5 uhereye ku bantu ba hafi mu muryango we.
Ikindi ni uko metts rwanda services ari nayo itegura iki gikorwa yanatumiye ibigo bitandukanye by'abikorera , mu rwego rwo kwereka ibigo by’abikora ko bishoboka gukorana n'abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza, bakabafasha kwamamamaza ibikorwa byabo bikamenyakana, cyane cyane banakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu biganiro ( performance) izajya itambuka kuri kc2 live buri cyumweru saa mbiri n'igice.
Rwanda Gospel Stars Live izagaragaza abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live kuri iki cyumweru aho abazitabira bazanyura ku itapi itukura (Red Carpet) nk'uko bigaragara ku nteguza z'ibi birori.
TANGA IGITECYEREZO