RFL
Kigali

Abaramyi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live bemeje kumugaragaro kwitabira ibirori(launching ) bizaba kuri iki cyumweru

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/10/2021 10:55
0


Abahanzi bari muri Rwanda Gospel Stars Live, bamaze kwemeza ko bazitabira Ibirori (launching) y’icyo gikorwa giteganyijwe tariki 24 Ukwakira 2021.



Imihango  yo  kumurika  ku mugaragaro Rwanda  Gospel  Stars  Live  izabera  muri Park Inn Hotel mu Kiyovu, aho  benshi  mu bakunda  umuziki  wo  kuramya  bifuza  kuzagaragara  muri  icyo  gikorwa.  Ariko  ubuyobozi  bwa  Rwanda  Gospel  Stars Live bwabwiye InyaRwanda.com  ko  bitashoboka , kuko  kwinjira  ari  kuzaba  waratumiwe  kandi  ufite ubutumire.

Mu kiganiro n'umwe mubari gutegura iki gikorwa,  yagize ati'' Yego abantu bifuzaga kwitabira ibi birori ariko abazitabira ni abazaba batumiwe gusa.''

Amakuru  agera  ku InyaRwanda  ni uko  buri  muhanzi  yahawe  uburenganzira  bwo  kuzaherekezwa  n'abantu  nibura  batarenze  5 uhereye  ku bantu  ba hafi  mu muryango we.

Ikindi  ni uko  metts  rwanda  services  ari nayo  itegura  iki  gikorwa yanatumiye  ibigo  bitandukanye  by'abikorera , mu rwego  rwo  kwereka  ibigo  by’abikora  ko  bishoboka  gukorana  n'abahanzi  b'indirimbo  zo  kuramya  no  guhimbaza, bakabafasha  kwamamamaza  ibikorwa  byabo  bikamenyakana, cyane  cyane  banakurikirwa  cyane  ku mbuga nkoranyambaga ndetse  no  mu biganiro ( performance)  izajya  itambuka  kuri  kc2 live  buri  cyumweru  saa  mbiri n'igice.

Rwanda Gospel Stars Live izagaragaza abahanzi bari mu gikorwa cya Rwanda Gospel Stars Live kuri iki cyumweru aho abazitabira bazanyura ku itapi itukura (Red Carpet) nk'uko bigaragara ku nteguza z'ibi birori.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND