RFL
Kigali

Gasogi United yeretswe na Police FC ibyo gukosora mbere y'uko shampiyona itangira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2021 20:11
0


Police FC yanyagiye Gasogi United ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti utegura shampiyona y’u Rwanda izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021, Antoine Dominique yigaragariza umutoza, mu gihe Rwabugiri yahawe ikarita itukura mu mukino we wa mbere kuva ahawe amasezerano.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira 2021, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo habereye umukino wa gicuti wahije Police FC na Gasogi United, warangiye ikipe ya Polisi y’u Rwanda itsinze ibitego 3-1.

Ni umukino wari uganije gutyaza amakipe yombi yitegura shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22, isigaje iminsi 10 ngo itangire, aho buri mutoza aba agamije kugerageza abakinnyi afite kugira ngo abone urutonde rw’abakinnyi 11 bo kujya abanza mu kibuga, ndetse n’abagomba gusimbura.

Ni umukino Police FC yigaragajemo ikina umupira mwiza wubakiye ku guhererekanya neza mu kibuga, amacenga ndetse no kurema uburyo buvamo ibitego kurusha Gasogi United.

Police FC yatanze Gasogi kwinjira mu mukino, aho yayitsinze ibitego bitatu hakiri kare cyane, aho ku munota wa 2’ rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique yari afunguye amazamu atsindira Police FC igitego cya mbere cyaturutse ku makosa y’ubwugarizi bwa Gasogi.

Ntibyasabye iminota myinshi kugira ngo Antoine Dominique na none atsinde igitego cya kabiri, aho ku munota wa 4’ yari ahindukije umunyezamu Gael wa Gasogi ku nshuro ya kabiri.

Ku munota wa 12 Police FC yabonye igitego cya gatatu cyatsinzwe na Sibomana Patrick uzwi nka Papy, nyuma y’akazi gakomeye kakozwe na Danny Usengimana.

Police FC yakomeje gukina neza ihusha ibitego byinshi imbere y’izamu rya Gasogi United ariko iminota 45 y’igice cya mbere irangira Police FC iri imbere ku ntsinzi y’ibitego 3-0.

Police FC yatangiye igice cya kabiri isatira izamu rya Gasogi cyane, ariko uburyo bagerageje ntibubahire. Gusa Gasogi nayo yatangiye gukina ihererekanya neza mu kibuga ndetse inarema uburyo bwari gutanga igitego, ariko ishoti ryarekuwe rigarurwa n’umutambiko w’izamu.

Amakipe yombi yakomeje gukina ahiga igitego ariko Police FC ikomeza kurusha Gasogi, nayo wabonaga yatinyutse bitandukanye uko yakinnye mu gice cya mbere.

Umukino ugana ku musozo ku munota wa 87, umunyezamu wa Police FC, Rwabugiri Omar yategeye inyuma y’urubuga rw’amahina rutahizamu ukomoka muri Tchad, Djibrine, umusifuzi ahita amwereka ikarita itukura asohoka mu kibuga ndetse ahita anatanga Coup Franc.

Kubera ko Police FC yari yasoje gusimbuza, byabaye ngombwa ko Savio Nshuti asohoka mu kibuga hinjira umunyezamu Kwizera Janvier uzwi nka Lihungu.

Coup Franc ya Gasogi yatewe neza na Bugingo Hakim, umupira awuboneza mu rushundura, atsindira Gasogi igitego cy’impozamarira, umukino uhita unarangira.

Police FC yagaragaje umukino uri hejuru, ishobora kuzahura na Rayon Sports mbere yuko shampiyona itangira.

Undi mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Kabiri, Rayon Sports yatsinze Gasogi United igitego 1-0.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND