RFL
Kigali

Gabriel, izina ry’umuhungu ukunda gusetsa

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:19/10/2021 9:40
0


Menya byinshi utari uzi ku izina Gabriel rihabwa abahungu.



Gabriel ni izina rihabwa abahungu, rifite inkomoko mu Giheburayi ku izina Gavri’el risobanura ngo 'Imana ni imbaraga zanjye'. Iyo ari umukobwa bamwita Gabriella.

Ni izina ryatangiye kwamamara cyane mu kinyejana cya 12, cyane cyane mu bihugu bikoresha icyongereza.

Bamwe bamwita , Gab, Gabe Gabey n’ayandi yo kumubyinirira.

Bimwe mu biranga ba Gabriel

Ni umuntu uhora mu b’imbere kandi akamenya gusetsa ariko ativanga mu buzima bw’abandi.

Mu rukundo, aba asabwa kwitonda kuko usanga anengwa cyane kwikunda agakabya.

Yanga kuba yavuna abandi cyangwa akabikoreza imitwaro nawe adashoboye, niyo mpamvu ari umunyampuhwe.

Ni umuntu ugira umutima mwiza, kandi iyo agize umuntu afasha biramunezeza cyane akumva afite akanyamuneza.

Iyo agize ibibazo mu mibanire ye n’abandi, akazi ke akora kazamo ibibazo, byaba ari ubucuruzi agahomba kuko aba yumva adatuje.

Gabriel aba ari umuntu abandi baziho kugira umutima mwiza ndetse no kubagira inama zubaka za buri gihe.

Akunda umuryango, abaturanyi n’inshuti kandi akagerageza kuba umubyeyi wa buri wese.

Ni umunyamahoro, witanga , uzi gukunda kandi ufite imico ya rukuruzi ituma akundwa cyane.

Agira ubumuntu, afite ibitekerezo byagutse, areba kure kandi yiga ibintu bizatuma ahura n’abantu nyamwinshi akabafasha.

N’ubwo agwa neza, agira umujinya hafi ndetse ajya anarangwa no kwivumbura bya hato na hato.

Aba afite ijwi ryiza , bityo binyuze mu mvugo, abasha kwigarurira abantu benshi.

Ni umuntu woroshya ubuzima, ushobora ubuzima bwose agezemo kandi ukundwa n’abantu.

Src:www.behindthename.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND