RFL
Kigali

Lionel Messi yoherereje Papa Francis impano itangaje

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/10/2021 8:10
0


Nyuma yo gusinyira Paris Saint Germain avuye muri FC Barcelona yari amazemo imyaka 21, rutahizamu w’umunya-Argentine Lionel Messi, yoherereje Papa Francis impano y’umwambaro we wanditseho amazina ye na nimero yambara muri iyi kipe yo mu Bufaransa, Papa ayakirana yombi.



Mu mafoto yashyizwe hanze, agaragaza Papa Francis yanejejwe no kwakira impano yagenewe n’uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi, mu mupira w’amaguru.

Uretse kuba Messi na Papa Francis bose bavuka mu gihugu kimwe cya Argentine, usanga abantu bo muri Amerika y’Epfo bakomeye cyane ku idini rya Gatorika, banakunda gusenga cyane.

Messi yageneye Papa umwambaro we muri PSG wanditsemo ‘Messi’ hasi handitseho nimero 30 yambara muri iyi kipe.

Messi yerekeje muri PSG mu mpeshyi y’uyu mwaka nyuma yo gutandukana na FC Barcelona yari amazemo imyaka 21.

Kuva yagera muri iyi kipe yo mu Bufaransa, ntabwo Messi arafatisha ngo atsindire PSG ibitego nk’uko yabikoraga agikina muri Espagne, gusa uko iminsi igenda izamuka niko nawe agenda azamura urwego muri iyi kipe.

Impano Messi yageneye Papa Francis

Papa Francis yishimiye impano yagenewe na Lionel Messi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND