Mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka no guharanira kuzagera ku ntego yo kwegukana igikombe cya shampiyona biyemeje uyu mwaka, Police FC yamaze gusinyisha umunyezamu Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, wari umaze igihe kitari gito muri AS Kigali watanzweho miliyoni 7Frw.
Kuri
uyu wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira 2021, ni bwo Bakame yasinye amasezerano y’umwaka
umwe muri Police FC, akaba yatanzweho akayabo karenga miliyoni zirindwi z’amanyarwanda.
Amakuru
InyaRwanda.com yahawe n'umwe mu bari hafi y’ikipe ya Police FC, avuga ko iyi
kipe ishaka kwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka yasinyishije
amasezerano y’umwaka umwe Ndayishimiye Eric Bakame, ndetse atangwaho amafaranga
Atari munsi ya Miliyoni 7 z’amanyarwanda, akazajya ahembwa umushahara w'ibihumbi 800Frw ku kwezi.
Ndayishimiye
Eric wageze muri AS Kigali avuye muri Rayon Sports mu 2019, Ku wa gatanu tariki
ya 4 Kanama 2021 ni bwo AS Kigali yamuhaye urwandiko rumwemerera gushaka indi
kipe azakinira mu mwaka utaha w’imikino wa 2021/22.
Uyu
munyezamu niwe wabanzaga mu kibuga mu mwaka ushize w’imikino wa 2020/21, ndetse
akaba yari yafashije AS Kigali gusoza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, gusa
ntabwo iyi kipe yamugiriye icyizere ngo imwongerere amasezerano.
Nyuma
yo gutandukana na AS Kigali, Bakame yavuzwe mu makipe atandukanye arimo Rayon
Sports na Musanze FC, gusa byarangiye yerekeje muri Police FC aho yasinye
amasezerano y’umwaka umwe.
Bakame
w’imyaka 30 y’amavuko ni umunyezamu umaze imyaka irenga 13 agaragaza ubushobozi
mu kibuga, aho yamenyekanye mu mwaka w’imikino wa 2008-2009 ubwo yafashaga ATRACO
FC kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Kuva
mu 2009 kugeza mu 2013, uyu munyezamu wakiniraga APR FC yayivuyemo yerekeza
muri mukeba Rayon Sports, aza gutandukana nayo mu 2018 yerekeza muri AFC
Leopards yo muri Kenya.
Mu
mpeshyi ya 2019 ni bwo yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri yarangiye
muri Nyakanga 2021, uyu muzamu ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kuva mu 2008.
Muri
Police FC Bakame asanzemo abandi banyezamu barimo na Habarurema Gahungu
basanzwe bahurira mu ikipe y’igihugu Amavubi.
Ndayishimiye Eric Bakame yasinyiye Police FC amasezerano y'umwaka umwe
Bakame yakiniye Rayon Sports anayigiriramo ibihe byiza
TANGA IGITECYEREZO