RFL
Kigali

Etoile de l’Est yaguze abakinnyi 9 bashya nyuma yo kubona itike yo gukina icyiciro cya mbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/10/2021 11:45
0


Nyuma yo kubona itike yo gukina icyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda mu myaka 24 yari ishize bagerageza ariko byaranze, ikipe ya Etoile de l’Est yo mu karere ka Ngoma yaguze abakinnyi 9 bashya basanzwe bamenyereye iki cyiciro kugira ngo bazayifashe mu mwaka w’imikino wa 2021/22.



Amakuru ava mu bari hafi y'ikipe ya Etoile de l'Est avuga ko iyi kipe yamaze gusinyisha abakinnyi icyenda bashya bo kuyifasha muri shampiyona y'icyiciro cya mbere.

Mu bakinnyi iyi kipe yasinyishije, barimo Abanyarwanda batanu n’abanyamahanga bane barimo Nwosu Samuel wakiniye Rutsiro FC mu mwaka ushize w’imikino.

Abanyarwanda batanu iyi kipe y’i Ngoma yasinyishije, harimo Nzabanita David wakiniraga Bugesera FC, Munezero Fiston wari waratandukanye na Kiyovu Sport, myugariro Ndayishimiye Celestin wakiniye Sunrise FC umwaka ushize, Sibomana Arafat watandukanye na Kiyovu Sport na Kibaba wakiniraga Kirehe FC.

Abakinnyi bane b’Abanyamahanga bamaze gusinyishwa na Etoile de l’Est barimo abanya-Ghana babiri, Prince Ampong na Peter Okeke, umunya-Cameroun Alexis Olulu na Nwosu Samuel ukomoka muri Nigeria wakiniye Rutsiro FC umwaka ushize.

Aba bakinnyi bose basinye amasezerano atarengeje imyaka ibiri kugira ngo bafashe iyi kipe y’umushyitsi mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kwitwara neza.

Etoile de l’Est na Gicumbi FC niyo makipe yabonye itike yo gukina icyiciro cya mbere mu Rwanda uyu mwaka, nyuma yo kwitwara neza mu rugamba barimo rutoroshye rwabagejeje ku muhigo ukomeye bari bahize.

Aya makipe agiye ku isoko nyuma y’andi yose, ari kugerageza kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino wa 2021/22 uzatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Ni ubwa mbere mu myaka 24 Etoile de l’Est igiye gukina mu cyiciro cya mbere.

Rutahizamu Nwosu Samuel (iburyo) yamaze gusinyira Etoile de l'Est

Myugariro Munezero Fiston watandukanye na Kiyovu Sport yerekeje muri Etoile de l'Est


Ndayishimiye Celestin nawe yageze muri Etoile de l'Est





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND