RFL
Kigali

Polisi ya Kenya yafashe Rotich ukekwaho kwica umugore we uheruka guca agahigo ku Isi mu kwiruka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/10/2021 10:01
0


Polisi yo mu gihugu cya Kenya yatangaje ko yafashe ndetse inafunga, Emmanuel Rotich wari umugabo w’umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, Agnes Tirop uherutse kwicirwa mu rugo atewe ibyuma, aho bikekwa ko yishwe n’uyu mugabo we wari umaze iminsi ibiri abundabunda.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira 2021, nibwo Polisi yo muri Kenya yatangaje ko yafashe Emmanuel Rotich ukekwaho kwica cyangwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwari umugore we, Agnes Tirop ufite amateka akomeye ku Isi mu mukino wo gusiganwa ku maguro.

Polisi ya Kenya yavuze ko Emmanuel yafatiwe mu mujyi wa Mombasa, ku nkengero z’inyanja y’abahinde, aho akekwaho kwica Agnes Tirop mu gihe bategereje ibizava mu iperereza riri gukorwa.

Umuyobozi w’Urwego rw’iperereza ku byaha muri Kenya, George Kinoti, yabwiye ibiro ntaramakuru bya ‘AFP’ ko Emmanuel Rotich ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa ashaka guhunga.

Ubutumwa busabira ubutabera buhamye Agnes Tirop, bwahererekanyijwe ndetse busakazwa n’abo bari basangiye umwuga wo kwiruka.

Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021, nibwo Agnes Jebet Tirop w’imyaka 25 yasanzwe mu rugo iwe yapfuye, akaba yarishwe atewe ibyuma.

Nyuma yurwo rupfu rwabereye mu gace ka Iten, Elgeyo Marakwet County yari atuye, polisi ya Kenya yahise itangira iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe n’abagize uruhare mu rupfu rwe.

Iperereza ku rupfu rwe ubwo ryatangiraga, Polisi yo muri Kenya yavuze ko umugabo we yaburiwe irengero.

Ubwo Polisi yageraga mu rugo rw’uyu mugore, yasanze aryamye ku gitanda, hasi hari ikizenga cy’amaraso. Byagaragaraga ko yishwe akaswe ijosi.

Polisi yatangaje ko yizeye ko camera zo mu rugo rw’uyu mugore zizafasha mu gutahura ukekwaho kumwica.

Tirop yegukanye umudali wa bronze muri shampiyona y’Isi inshuro ebyiri mu 2017 na 2019 mu kwiruka metero 10,000 ndetse akaba yaranegukanye irushanwa rya World Cross Country championship mu 2015.

Mu kwezi gushize, nibwo Agnes yaherukaga gushiraho agahigo ku Isi mu kwiruka 10Km mu Budage, aho yakoresheje iminota 30 n’isegonda rimwe, aba uwa mbere ubi8koze ku Isi mu cyiciro cy’abagore.

Nyuma yo guca agahigo, Agnes yagize ati”Ndishimye cyane kuba nciye agahigo ku Isi. Ryari irushanwa ritoroshye ariko ndumva umubiri wanjye umeze neza”.

Uyu mukinnyi kandi aheruka mu mikino Olempike y’i Tokyo ahagarariye Kenya, aho yasoje ku mwanya wa kabiri mu kwiruka metero 5000, aho yasinzwe na Gudaf Tsegay ukomoka muri Ethiopia.

Mu 2015 ubwo yari afite imyaka 19 y’amavuko, Agnes yegukanye irushanwa rya World Cross Country Championships, bituma aba umukinnyi wa kabiri ukiri muto ubikoze mu mateka., nyuma y’umunyabigwi Zola Budd wabikoze ku nshuro ya mbere.

Uyu Munyakenyakazi yegukanye ibihembo bitandukanye mu kwiruka metero 5000, aho mu 2012 yegukanye umudali wa zahabu mu bangavu awukuye i Barcelona, mu 2013 yegukana umudali wa zahabu mu bangavu mu irushanwa rya World Cross Country Championships yakuye muri Pologne.

Rotich wari umugabo wa Agnes Tirop yafashwe na polisi ya Kenya agerageza guhunga

Tirop ufite amateka akomeye ku Isi mu mukino wo kwiruka, yishwe atewe ibyuma, aho bikekwa ko yishwe n'umugabo we





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND