RFL
Kigali

U Buholandi: Igikomangomakazi Catharina-Amalia yemerewe gushakana n'uwo bahuje igitsina

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/10/2021 14:17
0


Kuryamana ku bahuje ibitsina mu bihugu bimwe na bimwe ni kirazira kandi bigafatwa nko kwica umuco karande w'igihugu runaka, gusa igihugu cy'u Buholandi cyo cyemerera abantu gushakana bahuje ibitsina ariko abo ku ntebe ya cyami n'abo mu muryango wabo ntibemererwe. Gusa ubu igikomangoma Catharina-Amalia Beatrix Carmen Victoria yabyemerewe.



Ubuholandi ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyemeje gushyingiranwa kw'abahuje ibitsina mu myaka 20 ishize. Ariko ku muryango w’ibwami w’Ubuholandi, amategeko avuga ko bitemewe. Guverinoma yavugaga ko niba hari umuntu w'i bwami ushaka kurongora umuntu bahuje igitsina, bagomba gutakaza uburenganzira bwabo ku ntebe n'icyubahiro bahabwaga.


Iyi ngingo yahindutse ku wa Kabiri ubwo Minisitiri w’intebe Mark Rutte yavugaga ko igikomangomakazi cy’u Buholandi, Catharina-Amalia Beatrix Carmen Victoria w’imyaka 17, ashobora kurongorwa n'umuntu w’igitsina icyo ari cyo cyose ntagire ubwoba ko yatakaza ikamba nk'igikomangomakazi, yakomorewe mu gihe yabyiyumvamo nk'uko Washingtonpost ibitangaza.


Mu Buholandi, Inteko Ishinga amategeko igomba kwemeza ibikorwa by’abami. Ariko Rutte, umaze igihe kinini ashyigikira uburenganzira bw'ababana bahuje ibitsina  nk'abanyamuryango witwa 'LGBTQ' haba mu gihugu ndetse no mu Burayi, yavuze ko ibihe byahindutse kuva iki kibazo giheruka gukemurwa mu 2000. 

Ku wa kabiri, Rutte yandikiye Inteko Ishinga amategeko ati: "Inama y'Abaminisitiri… ntabwo ibona ko uzungura ingoma cyangwa Umwami agomba kuva ku butegetsi niba ashaka kurongora uwo bahuje igitsina."








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND