RFL
Kigali

Umwana yasabiye imbabazi nyina witiranyije Messi na Cristiano

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/10/2021 9:54
0


Umwana muto ukomoka muri Argentine utavuzwe izina, yagiye ku kibuga cy’imyitozo ikipe ya Argentine yakoreragaho imyiotozo, yitwaje ubutumwa busabira imbabazi nyina kuba yaritiranyije Messi na Cristiano, avuga ko umubyeyi we atari azi ibyo akora.



Uyu mwana watewe ipfunwe n’ibyo nyina yavuze kuri uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi mu mupira w’amaguru kuri ubu, yafashe icyemezo cyo kujya ku myitozo y’ikipe y’igihugu ya Argentine gusabira imbabazi umubyeyi we.

Mu ifoto yagiye hanze igaragaza uyu mwana afite icyapa cyanditseho amagambo asabira imbabazi umubyeyi we ku magambo yavuze kuri Messi.

Icyo cyapa cyanditseho kiti”Messi, babarira mama, ntabwo yari azi ibyo akora, yaguhamagaye Cristiano”.

Umunyamakuru Gaston Dul ukomoka muri Argentine washyize hanze iyi foto, avuga ko Messi ubu butumwa bwamugezeho, gusa ataragira icyo atangaza.

Ku mbuga nkoranyambaga, abafana b’aba bakinnyi bahora bahanganye mu bigwi, bataramiye kuri ubu butumwa bw’uyu mwana, aho bamwe bemeje ko uwo mubyeyi azi umupira kuko Cristiano ari uwa mbere ku Isi ndetse no muri Argentine bamufana, mu gihe abandi bavugaga ko uyu mwana yagize ubutwari bwo gusabira imbabazi umubyeyi we kuko yakoze ibidakorwa akitiranya Messi wa mbere muri ruhago ku Isi na Cristiano.

Gusa mu bigwi aba bakinnyi nibo bayoboye ruhago kuri ubu ndetse bikaba byagorana cyane kuvuga ngo uwa mbere ni uyu, uwa kabiri ni uyu.

Argentine iri kwitegura umukino ukomeye ugomba kuyihuza na Colombia ya James Rodriguez mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Umwana nmuto yasabiye imbabazi nyina witiranyije Messi na Cristiano

Messi yafashije Argentine kwegukana igikombe cya Copa Amerika uyu mwaka

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND