RFL
Kigali

Kalidou Koulibaly asanga Abanyafurika bakwiye kujya bahabwa agaciro mu itangwa rya Ballon d’Or

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:13/10/2021 12:18
0


Ubwo kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Senegal na Napoli yo mu Butaliyani, Kalidou Koulibaly yabazwaga ku bakinnyi 30 batoranyijwe kuzavamo umwe uzegukana ballon d’Or ya 2021, uyu myugariro yahishuye agahinda aterwa no kuba Abanyafurika badahabwa agaciro nk’abanyaburayi mu itangwa ry’iki gihembo.



Koulibaly mu gushimangira ko nta gaciro abakinnyi b’Abanyafurika bahabwa iyo hagiye gutangwa Ballon d’Or, yakomoje kuri mwenewabo ukinira Chelsea, Edouard Mendy, avuga ko atari akwiye kubura mu bakinnyi 30 bitwaye neza i Burayi mu mwaka ushize w’imikino.

Mu gusobanura neza agahinda afite, Koulibaly yagize ati: ”Biteye isoni, ntabwo yari kuburamo. Niwe munyezamu wa mbere w’umunyafurika wegukanye Champions League. Tuba dusabwa gukora ibikubye kabiri iby’abandi kugira ngo duhabwe agaciro”.

Ntabwo ari irivuze umwe kuko mu bihe bitandukanye abantu batandukanye barimo n’abakinnye umupira w’amaguru, usanga bagaruka cyane ku itangwa rya Ballon d’Or ritajya riha agaciro umukinnyi w’umunyafurika ahubwo ribogamira ku banyamerika y’Epfo ndetse n’abanyaburayi by’umwihariko.

Abavuga ibyo bagendera ku rugero rufatika ku gihembo cyatanzwe mu 2009, cyagombaga kwegukanwa na Samuel Eto’o kuko ari we wari ugikwiye ariko birangira atagihawe. Nyuma ye hari abakinnyi b’Abanyafurika bakomeje kwigaragaza ariko ntibahabwe amahirwe yo guhatanira icyo gihembo.

George Weah niwe munyafurika rukumbi wegukanye Ballon d’Or, yegukanye mu 1995 ubwo yakiniraga AC Milan yo mu Butaliyani, gusa ibikorwa bikomeye byayimuhesheje yari yabikoreye muri PSG.

France Football yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kuzavamo umwe wegukana Ballon d’Or ya 2021 aho Cristiano na Messi bagarutse muri uru rutonde kuva muri 2008.

Abakinnyi 30 bazatorwamo uwahize abandi:

Cesar Azpilicueta (Chelsea), Nicolo Barella (Inter), Karim Benzema (Real Madrid), Leonardo Bonucci (Juventus), Giorgio Chiellini (Juventus), Kevin De Bruyne (Man City), Ruben Dias (Man City), Gianluigi Donnarumma (AC Milan, PSG), Bruno Fernandes (Man Utd), Phil Foden (Man City), Erling Haaland (Borussia Dortmund), Jorginho (Chelsea), Harry Kane (Tottenham), N’Golo Kante (Chelsea), Simon Kjaer (AC Milan);

Robert Lewandowski (Bayern Munich), Romelu Lukaku (Inter, Chelsea), Riyad Mahrez (Man City), Lautaro Martinez (Inter), Kylian Mbappe (PSG), Lionel Messi (Barcelona, PSG), Luka Modric (Real Madrid), Gerard Moreno (Villarreal), Mason Mount (Chelsea), Pedri (Barcelona), Neymar (PSG) Cristiano Ronaldo (Juventus, Man Utd), Mohamed Salah (Liverpool), Raheem Sterling (Man City) na Luis Suarez (Atletico Madrid).

Uzatsinda azamenyekana mu muhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuwa 29 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa.

Mendy ari mu bakinnyi bafatiye runini ikipe ya Chelsea






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND