Rutahizamu Babuwa Samson, ntarabasha gukina umukino n'umwe wa shampiyona kuva yagera muri Angola.
Rutahizamu
ukomoka muri Nigeria, Babuwa Samson, akomeje kugorwa no gukina mu ikipe ye nshya
kubera ikibazo cy'ibyangombwa. Tariki 7 Kanama 2021, nibwo Babuwa Samson
yerekeje muri Bravos do Maquis ikina ikiciro muri Angola. Nyuma yo kugera yo, uyu musore yatangiye imyitozo ndetse no kujya akina imikino ya gicuti
itandukanye, ariko yari atarabona ibyangombwa. Ubwo imikino ya Shampiyona
yendaga gutangira, Babuwa n'ikipe ye bakomeje gushaka visa ariko bikomeza kwanga
kugera aho shampiyona itangiriye kandi atemerewe gukina.
Aganira
na InyaRwanda.com, Babuwa yatangaje ko atarabasha gukina kubera ikibazo
cy'ibyangombwa. Yagize ati" hano kubona visa nasanze bigoye kuko
baragorana cyane, nk’ubu maze gusiba imikino ibiri ya Shampiyona kubera icyo
kibazo. Gusa mfite icyizere ko muri iki cyumweru bishobora gukunda nkaba
natangira gukina.”
Bravos
do Maquis Babuwa Samson akinira, iri ku mwanya wa karindwi n'amanota 2 aho
shampiyona igeze ku munsi wa Kabiri.
TANGA IGITECYEREZO