RFL
Kigali

Babuwa Samson ntarakina umukino n'umwe kuva yagera muri Angola

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/10/2021 4:37
0


Rutahizamu Babuwa Samson, ntarabasha gukina umukino n'umwe wa shampiyona kuva yagera muri Angola.



Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Babuwa Samson, akomeje kugorwa no gukina mu ikipe ye nshya kubera ikibazo cy'ibyangombwa. Tariki 7 Kanama 2021, nibwo Babuwa Samson yerekeje muri Bravos do Maquis ikina ikiciro muri Angola. Nyuma yo kugera yo, uyu musore yatangiye imyitozo ndetse no kujya akina imikino ya gicuti itandukanye, ariko yari atarabona ibyangombwa. Ubwo imikino ya Shampiyona yendaga gutangira, Babuwa n'ikipe ye bakomeje gushaka visa ariko bikomeza kwanga kugera aho shampiyona itangiriye kandi atemerewe gukina.


Aganira na InyaRwanda.com, Babuwa yatangaje ko atarabasha gukina kubera ikibazo cy'ibyangombwa. Yagize ati" hano kubona visa nasanze bigoye kuko baragorana cyane, nk’ubu maze gusiba imikino ibiri ya Shampiyona kubera icyo kibazo. Gusa mfite icyizere ko muri iki cyumweru bishobora gukunda nkaba natangira gukina.”

Bravos do Maquis Babuwa Samson akinira, iri ku mwanya wa karindwi n'amanota 2 aho shampiyona igeze ku munsi wa Kabiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND