RFL
Kigali

Ndagukunda cyane: Grand P yatewe imitoma n'umukunzi we ku isabukuru ye y'amavuko

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:12/10/2021 13:02
0


Grand P usanzwe ari umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime ufite ubumuga bw'ubugufi, umukunzi we Eudoxie Yao w'imiterere n'ikibuno bidasanzwe yamuteye imitoma ubwo yizihizaga isabukuru y'amavuko.



Grand P ukomoka muri Guinéen ni umuhanzi akaba n'umukinnyi w'ama filime ufite ubumuga bw'ubugufi. Ni icyamamare ku mbuga nkoranyamba akaba anatunze agatubutse ku buryo ntawashisdikanya kuvuga ko uruganda rw'imyidagaduro rwamuhiriye. Kubera akayabo atunze yabaye nyir'igikundiro ashakishwa n'inkumi nyinshi zitabarika zifuza kurya ku ifaranga rye.

Inkumi byahiriye ni iyitwa Eudoxie Yao ifite imiterere n'ikibuno bidasanzwe. Iyi nkumi isanzwe nayo ikora umuziki, uko iteye byayihaye kwigarurira umutima wa Grand P. Hashize igihe ari we bakundana. Kuri uyu wa mbere ni bwo icyamamare Grand P  yizihizaga isabukuru ye y'amavuko, uyu mukunzi we amubwira amagambo meza yuje imitoma igera ku ndiba y'umutima.

Eudoxie Yao yafashe ifoto ye na Grand P maze ayishyira kuri konte ye ya Instagram ayiherekeza imitoma agira ati" Isabukuru nziza Big P, undi mwaka n'umugisha w'Imana.  Imana nziza iguhe ibyifuzo by'umutima wawe kandi ikomeze kuguteza imbere mu buzima bwawe. Ikomeze iguhe ibyishimo n'ubwamamare ariko ikiruta byose iguhe kuramba n'ubuzima bwiza. Imishinga yawe nivuke. Ndagukunda cyane baby. Isabukuru nziza Grand P".


Abatari bake ntibahwema kwibaza ku rukundo rwa Eudoxie Yao na Grand P bavuga ko batajyanye ahanini kubera ubumuga bw'ubugufi Granda P afite ariko kubera ifaranga uyu munyamuziki yibitseho yatsindiye iyi nkumi y'uburanga n'imiterere bitangaje.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND