RFL
Kigali

Uganda: Umuhanzikazi Winnie Nwagi yongeye kwatsa umuriro nyuma yo kwambara akenda kabonerana cyane agasohoka-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/10/2021 11:06
0


Muri ibi bihe hasohoka imyenda itangaje cyane ku gitsinagore, bamwe bayambara ukaba watungurwa. Umuhanzikazi Winnie Nwangi azwiho kwambara imyenda migufi kandi ntibimutere isoni kuba yasohokera ahantu runaka, yongeye kwigaragaza bidasanzwe.



Winnie Nwangi, afatwa nk'umuhanzi ukunzwe muri Uganda. Hanze ya muzika imyitwarire y'imyambarire ye ivugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru. Uyu mukobwa w'imyaka 31 y'amavuko akora indirimbo zigakundwa na benshi harimo iyitwa Kwata Essimu, Matala, Everything n'izindi.


Winnie Nwangi yambaye akenda kabonerana arasohoka bisanzwe

Winni, ari kuvugwa mu bitangazamakuru kubera imyambaro aherutse gusohokana, ni akenda yari yambaye ariko bikaba bitabuza kureba imiterere ye, yewe na Tatuwaje ze zo ku mabuno ziragaragara, bikamera nk'aho ntacyo yambaye. Umwenda burya ahanini umuntu awambara kugira ngo ugire ibice bimwe na bimwe uhisha, iyo umwenda ubonerana cyane ntacyo uhisha ku mubiri, bigaragara nk'aho haba hari impamvu runaka wawambaye nko kurangaza abo unyuzeho n'ibindi. 



Winnie akunda kwambara ibivugisha imbuga nkoranyambaga 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND