Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yatangaje ko mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Ukwakira 2021 yafashe abakinnyi barindwi bo mu ikipe ya Etincelles barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, aho bari bahinduye urugo rw’umuturage akabari.
Aba
bakinnyi bafatiwe mu rugo rw’uwitwa Marie Chantal Mukeshimana bahahinduye
akabari, barenze ku mabwiriza asanzwe yo kwirinda Covid-19 kuko amasaha ateganyijwe
yo kuba bageze mu ngo zabo yari yarenze.
Umuvugizi
wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi, avuga ko
abarimo abakinnyi n’abandi bafite ibikorwa bituma bakurikirwa cyane n’umubare
utari muto w’abaturage bari bakwiye kuba intangarugero, bakaba abafashamyumvire
mu bukangurambaga.
Yagize
ati “Mu by’ukuri bariya ni bo bari bakwiye kuba intangarugero, mu kugaragaza ko
bafasha urundi rubyiruko, babakangurira kurwanya iki cyorezo cya Covid-19. Iki
cyorezo abantu bakwiye kumenya ko gihari ntaho cyagiye, rero uyu ntabwo ari wo
mwanya wo kurenga ku mabwiriza ahubwo iki ni cyo gihe cyo gukaza amabwiriza
cyane ko Leta imaze gushyiramo imbaraga nyinshi ikingira abaturage bayo, bikaba
byari bikwiye kujyana no kuzamura imyumvire biciye muri abo bakaba
intangarugero mu kubahiriza amabwiriza 100%”.
Uyu
muyobozi yavuze ko bitari bikwiye ko abantu bakomeza kwijandika mu bikorwa byo
kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Nyuma
yo gufatwa bahise barazwa muri stade y’Akarere ka Rubavu, baraganirizwa,
bacibwa n’amande nk’uko ateganywa n’inama njyanama y’Akarere.
Abakinnyi
bafashwe ni Ally Moussa, Casey Njoh, Fosso Fabrice, Karisa Samuel, Murengezi
Lodrigue, Bahati Marcel, na Nsabimana Patrick.
TANGA IGITECYEREZO