RFL
Kigali

Rubavu: Sadia Breezy yateguje amashusho y'indirimbo nshya yise 'Bombo' avuga ko yigira kuri Diamond

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:12/10/2021 14:48
0


Sadia Breezy ni umuhanzi uri kuzamuka neza mu Karere ka Rubavu, uri kugaragaza gukunda umuziki cyane binyuze mu buryo ari kugaragaza itandukaniro mu nyandiko ye. Aganira na INYARWANDA, yavuze ko umuziki we yahoze awushingira kuri Diamond gusa ngo kugeza ubu indoto zabaye ndende arashaka kugera kure.



Mu ndirimbo aherutse gusohora akayita 'Ok', Sadia Breezy yagaragaje umutima w'umugabo utanga imbabaza ku wo bahoze bakundana waje amugana asa n'uwatawe n'uwo yirukiye. Muri iyi ndirimbo Sadia aterura amagambo agira ati" Uri umwari mwiza, cyangwa ushaka money? Tubikore neza twirinde amahane,.. ndagufite ku mutima undutira amagana,..".Muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo aririmbwa n'umusore wakunze by'ukuri ariko ugaragara nk'uciriritse, yibaza impamvu yakunzwe gutyo.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sadia Breezy, yatangaje ko gahunda ari ugukora cyane umuziki we akawurenza imbibi z'u Rwanda ku buryo azagera ku rwego rwa Diamond Platinumz yihebeye akanamurenga.

Uyu musore yatangaje ko umuziki w'Akarere ka Rubavu wadindijwe bityo ngo we aje azanye impinduka azagaragariza mu kazi azakora, yongeraho ko abakunzi ba muzika bagomba gutegura indirimbo ye nshya kubera uburyo ikoze.

Ati "Uyu muziki wacu inaha i Rubavu warangijwe, njye rero nzanye injyana, nzanye indirimbo 'Bombo' indirimbo nitezeho guhindura byinshi kuri njye no ku muziki wacu. Gahunda ni ugukora cyane nkagura imbibi z' u Rwanda , nkagera hakurya y'imbibi.Diamond naramukundaga cyane kugeza na magingo aya ndamukunda kubera uburyo akorana umuhate kandi gahunda ni ugukora cyane tukamurenga.

Indirimbo yanjye 'Bombo' ni indirimbo nziza cyane, nayihaye time rero nzineza ko izabanziza ncyane kandi ndararikira buri wese kuzayireba kandi amashusho yayo nimeza akandi ari kurwego rwiza". Sadia Breezy yitezweho kuzamura umuziki w'Akarere ka Rubavu akawugeza kurundi rwego.

REBA HANO 'OK' SADIA BREEZY AHERUTSE GUSOHORA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND