RFL
Kigali

Messi na Cristiano bongeye kugaruka mu bahatanira Ballon d’or ku nshuro ya 13 yikurikiranya

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/10/2021 10:24
0


Ku mwaka wa 13 wikurikiranya, rutahizamu akanaba kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo ndetse na kapiteni wa Argentine, Lionel Messi, bongeye kugararara ku rutonde rw’abakinnyi bahataniye umupira wa zahabu ‘Ballon d’Or 2021’ izatangwa n’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘France Football’.



France Football yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba kuzavamo umwe wegukana Ballon d’Or ya 2021 aho Cristiano na Messi bagarutse muri uru rutonde kuva muri 2008.

Aba bakinnyi bihariye imyaka 10 basangira iki gihembo, bongeye kugaruka mu bahataniye icy’uyu mwaka, aho Cristiano ashaka ballon d’or ya gatandatu, mu gihe Messi ashaka kwegukana ballon d’or ya karindwi nubwo bitoroshye kuzayihabwa.

Usubije amaso inyuma ukareba uburyo aba bakinnyi bitwaye muri uyu mwaka, ntabwo bibaha amahirwe yo kuzegukana iki gihembo, kuko uretse ko Messi yafashije Argentine kwegukana Copa America, nta kindi gikorwa gikomeye yigeze akora cyangwa ngo akorere Barcelona yakiniraga.

Ubu Messi akinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, naho bitarakunda neza ko agaruka mu bihe byiza.

Kuri Cristiano, uyu mwaka ntacyo yafashije ikipe y’igihugu cye ndetse na Juventus yakiniraga, biragoye ko wamuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Magingo aya Cristiano akinira Manchester United, ndetse akaba ari kuyifasha cyane mu kuyishakira intsinzi.

Jorginho ukina mu kibuga hagati muri Chelsea, watwaye ibikombe birimo UEFA Champions League, Euro na Super Cup ndetse agahabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza i Burayi niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana iki gihembo.

Shampiyona y’Ubwongereza niyo ifitemo abakinnyi benshi kuko harimo 14 biganjemo aba Chelsea na Man City.

Chelsea ifitemo Cesar Azpilicueta, N’Golo Kante, Romelu Lukaku, Mason Mount na Jorginho.

Man.City ifite Kevin de Bruyne, Ruben Dias, Phil Foden, Riyad Mahrez na Raheem Sterling.

Man.United ifitemo Cristiano Ronaldo na Bruno Fernandes mu gihe Liverpool ifitemo Mo Salah hanyuma Spurs ikagira Harry Kane.

Mason Greenwood wa United na Bukayo Saka wa Arsenal bashyizwe mu bahatanira igihembo cya Kopa Trophy gihabwa umukinnyi ukiri muto witwaye neza kurusha abandi.

Umwaka ushize, Ballon d’Or ntabwo yatanzwe kubera impamvu za Covid-19 yahagaritse imwe mu mikino.

Abakinnyi 30 bazatorwamo uwahize abandi:

Cesar Azpilicueta (Chelsea) Nicolo Barella (Inter) Karim Benzema (Real Madrid) Leonardo Bonucci (Juventus) Giorgio Chiellini (Juventus) Kevin De Bruyne (Man City) Ruben Dias (Man City) Gianluigi Donnarumma (AC Milan, PSG) Bruno Fernandes (Man Utd) Phil Foden (Man City) Erling Haaland (Borussia Dortmund) Jorginho (Chelsea) Harry Kane (Tottenham) N’Golo Kante (Chelsea) Simon Kjaer (AC Milan) Robert Lewandowski (Bayern Munich) Romelu Lukaku (Inter, Chelsea) Riyad Mahrez (Man City) Lautaro Martinez (Inter) Kylian Mbappe (PSG) Lionel Messi (Barcelona, PSG) Luka Modric (Real Madrid) Gerard Moreno (Villarreal) Mason Mount (Chelsea) Pedri (Barcelona) Neymar (PSG) Cristiano Ronaldo (Juventus, Man Utd) Mohamed Salah (Liverpool) Raheem Sterling (Man City) Luis Suarez (Atletico Madrid).

Uzatsinda azamenyekana mu muhango wo gutanga ibi bihembo uteganyijwe kuwa 29 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa.


Abakinnyi 30 bahataniye Ballon d'Or ya 2021

Abakinnyi bane bahabwa amahirwe yo kuvamo uzegukana iki gihembo

Jorginho wafashije u Butaliyani kwegukana UERO2020 niwe uhabwa amahirwe menshi yo kwegukana Ballon d'Or 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND