Kigali

Arteta wa Arsenal yahawe igihembo cy’umutoza w’ukwezi muri Premier League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/10/2021 18:06
0


Nyuma yuko Arsenal itsinze imikino yose yakinnye muri Nzeri 2021 harimo n’intsinzi ikomeye yakuye kuri mukeba wayo Tottenham Hotspurs, umutoza mukuru w’iyi kipe Mikel Arteta, yatowe nk’umutoza w’Indashyikirwa muri uko kwezi muri shampiyona y’u Bwongereza.



Arsenal yatangiye nabi Shampiyona y’uyu mwaka itsindwa imikino itatu ya mbere, nyuma yaje kwisubiraho itsinda imikino itatu nyakurikiyeho ndetse inanganya undi mukino, bituma iva mu murongo w’amakipe ahagaze nabi muri iyi shampiyona ikundwa na benshi ku Isi.

Muri Nzeri 2021, Arsenal yakinnye imikino Itatu muri Premier league, aho yayitsinze yose nta numwe itakaje, muri iyo mikino, yamazre ibiri itinjijwe igitego.

Mu mikino Arsenal yakinnye muri Nzeri, harimo uwo yatsinzemo Norwich City 1-0, yatsinze kandi Burnley 1-0 ndetse inatsinda Tottenham muri Derby y’i Londres ibitego 3-1.

Nyuma yo gutsinda imikino itatu yikurikiranya, agafasha ikipe kugera ku mwanya wa 11 muri Premier League, aho ifite amanota 10, abayobora shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ batoye Mikel Arteta nk’umutoza wahize abandi9 muri Nzeri, ndetse anahabwa igihembo.

Mu minsi ishize abafana ba Arsenal basabye ko Arteta yirukanwa kubera umusaruro mubi wari muri iyi kipe.

Cristiano Ronaldo ukinira Manchester United yahembwe nk’umukinnyi wahize abandi muri Nzeri, nyuma yo gutsinda ibitego Bitatu, agafasha ikipe ye kuba yicaye ku mwanya wa Kane ku rutonde rusange nyuma y’imikino Irindwi.

Andros Townsend wa Everton yahembwe nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza kurusha ibindi muri Nzeri.

Arteta yatowe nk'umutoza wahize abandi muri Premier League muri Nzeri 2021

Cristiano Ronaldo yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Nzeri

Townsend yegukanye igihembo cy'umukinnyi watsinze igitego cyiza muri Nzeri 2021





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND