RFL
Kigali

Rayon Sports mu makipe ayoboye mu gukurikirwa n'imbaga kuri Twitter muri CECAFA - URUTONDE

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/10/2021 20:17
1


Uretse kuba ariyo kipe ikundwa n’Abanyarwanda batari bacye, yaba abatuye mu gihugu ndetse n’abatuye hanze yacyo, Rayon Sports iri mu makipe 10 ya mbere akurikirwa na benshi ku rubuga rwa Twitter mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikaba iyoboye izindi mu Rwanda ku rutonde runagaragaraho APR FC.



Simba SC yo muri Tanzania, yamaze kwanikira andi makipe mu gukurikirwa na benshi ku rubuga rwa Twitter mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, aho ikurikirwa n’abantu ibihumbi 647, mu gihe Rayon Sports yo mu Rwanda iri ku mwanya wa gatandatu, aho ikurikirwa n’abantu ibihumbi 67.2, naho APR FC ikaba iri ku mwanya wa cyenda, aho ikurikirwa n’abantu ibihumbi 46.8.

Simba SC imaze igihe kitari gito yarazamuye urwego, aho yegukanye ibikombe by’imbere mu gihugu ndetse ikanagera kure mu mikino Nyafurika, byatumye abayikurikira bashaka kumenya amakuru yayo biyongera, bituma isiga mucyeba wayo Yanga Africans yo ikurikirwa n’abantu ibihumbi 167.

Kuri uru rutonde rw’amakipe 10 akurikirwa na benshi kuri Twitter mu karere ka CECAFA, Tanzania niyo ifitemo amakipe menshi, kuko ifitemo amakipe ane harimo abiri ya mbere, Kenya abiri, u Rwanda abiri na Uganda abiri.

AMAKIPE 10 YA MBERE MURI CECAFA AKURIKIRWA NA BENSHI KURI TWITTER

1. Simba SC Tanzania - 647K

2. Yanga Africans Tanzania- 167K

3. Gor Mahia Kenya - 161K

4. Azam FC Tanzania - 142K

5. AFC Leopards Kenya- 100K

6. Rayon Sports FC Rwanda - 67.2K

7. KCCA FC Uganda- 58.5K

8. Vipers SC Uganda- 47.9K

9. APR FC Rwanda - 46.8K

10. Ruvu Shooting Tanzania - 38.3K

 Rayon Sports iyoboye amakipe yo mu Rwanda mu gukurikirwa na benshi muri CECAFA   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nikuze aline2 years ago
    Rayon izahora ariyambere as Kigali ishaka kuyizimya ntizabigeraho





Inyarwanda BACKGROUND