RFL
Kigali

Townsend yahishuye impano yahawe na Cristiano nyuma yo kumwigana yishimira igitego yatsinze Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:4/10/2021 21:40
0


Umwongereza ukina aca ku mpande mu ikipe ya Everton, Andros Townsend, yavuze ibitangaza byamubayeho nyuma yo gutsinda igitego Manchester United muri shampiyona, akacyishimira mu buryo Cristiano asanzwe yishimira ibitego bye.



Ku wa Gatandatu tariki ya 02 Ukwakira 2021, Manchester United yanganyije na Everton 1-1, umukino Andros Townsend yigaragajemo cyane ndetse akaba ari nawe watsindiye Everton, maze mu kwishimira igitego abikora nkuko Cristiano abigenza, umukino urangiye uyu mukinnyi ufatwa nka nimero ya mbere ku Isi amuha impano.

Uyu mukino Cristiano yabanje ku ntebe y’abasimbura warangiye amakipe aguye miswi 1-1, gusa igitego Townsend yatsinze cyishimiwe cyane n’abafana ba Everton ndetse n’abakinnyi bayo, dore ko cyanatumye bakura inota rimwe ku kibuga Old Traford.

Nyuma yo gutsinda igitego akacyishimira mu buryo Cristiano asanzwe abigenza, aho azamuka mu kirere yajya kugera hasi agatandukanya amaguru n’amaboko, Townsend yagize ati”Iki ni ikimenyetso cyo guha icyubahiro ku mugabo wabaye icyitegererezo mu mwuga wanjye’.

Ati: “Namaze amasaha menshi ku kibuga ndetse ndeba n’amashusho ye, ngerageza kwigana uburyo atera Coup Franc, uburyo acenga ndetse n’ukuntu yisanisha n’umupira w’amaguru’.

“Ntabwo ari ukumwigana, ahubwo ni uguha icyubahiro uwo nigiraho byinshi. Mu byukuri sinigeze nishimira igitego nk’uko abikora kuko sinanabishoboye”.

Nyuma y’uyu mukino, Cristiano yahaye Townsend impano y’umupira yari yambaye mu kumushimira ko yakinnye neza, akanishimira igitego mu buryo asanzwe abikoramo.

Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Townsend yashyizeho amafoto abiri, imwe imugaragaza arikumwe na Cristiano, indi y’umupira wa Cristiano, arangije yandikaho amagambo agira ati”Nta kidasanzwe, ni uguha icyubahiro umunyabigwi”.

Townsend yishimiye igitego yatsinze Manchester United mu buryo Cristiano asanzwe abikora

Ubutumwa bwa Townsend yanyujije kuri Twitter





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND