FPR
RFL
Kigali

Ibimenyetso byakwereka ko umuvuduko w’amaraso wawe uri hasi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/09/2021 13:34
1


N’ubwo benshi bakunze kuvuga cyane ku muvuduko ukabije w’amaraso, ariko n’iyo amaraso atembera gacye bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri. Guhorana amaraso atembera gahoro si byiza, kuko bituma ibice bitandukanye by’umubiri bitagerwaho n’umwuka mwiza, bikaba byatera kuzungera, kubura ubwenge no kwikubita hasi.



Dore bimwe mu bimenyetso n’ibyakwereka ko umuvuduko w’amaraso uri hasi cyane:

1. Kuzungera cyane

Kuzungera cyangwa kubona ibintu byose bizenguruka, ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’umuvuduko mucye w’amaraso. Iyo amaraso atabasha gutembera neza uko bikwiye mu bwonko, bituma umwuka mwiza wa oxygen utabasha kuhagera, ni uko bigatuma uzengera.

Iyo umuvuduko ukabije kuba mucye cyane, ushobora no kwikubita hasi.

2. Umutima uteragura cyane

Niba wumva umutima wawe uteragura cyane, bishobora kuba biterwa n’uko umuvuduko w’amaraso wagabanutse cyane.

Mu gihe amaraso adatembera neza uko bikwiye, bituma umutima uteragura cyane, kugira ngo ubashe kohereza amaraso uko bikwiye.

Bishobora no gutuma uhumeka insigane, ukabira ibyuya kubera ubushyuhe bwiyongereye mu mubiri.

Igihe cyose uzabona impinduka mu miterere y’umutima, ni ngombwa kwivuza hakiri kare.

3. Kumva unaniwe cyane

Mu gihe ufite umuvuduko mucye w’amaraso, bishobora gutera kumva nta ntege ufite, ugahorana umunaniro. Mu gihe amaraso atembera, kuko ajyana umwuka mwiza n’intungamubiri, iyo adatembera mu buryo bukwiye bigira ingaruka ku mbaraga z’umubiri.

Niba uhorana umunaniro udashira, ni ikimenyetso ko ugomba kugana kwa muganga ukisuzumisha neza.

4. Inyota idasanzwe

Mu gihe uhorana inyota idasanzwe, ni ikimenyetso ko umubiri wibasiwe n’umwuma, bishobora gutuma umuvuduko w’amaraso ugabanuka.

Inyota idasanzwe ni uburyo umubiri ukoresha mu kukubwira ko ugomba kongera amazi mu maraso yawe, mu kugerageza kuzamura umuvuduko w’amaraso.

N’ubwo bwose inyota cyangwa umwuma mu mubiri bidasobanura buri gihe umuvuduko mucye w’amaraso, kuko hari ibindi byinshi bishobora gutera umwuma, gusa ugomba kureba neza, niba atari yo mpamvu ufite inyota idasanzwe.

5. Kureba ibicyezicyezi

Kureba ibicyezicyezi, ni ikimenyetso cy’umuvuduko mucye w’amaraso.

Kubura umwuka uhagije ndetse n’amaraso bitewe no kugabanuka cyane k’umuvuduko w’amaraso, bigira ingaruka ku maso, ugatangira kureba ibicyezicyezi.

Ibi ni bimwe mu bimenyetso by’umuvuduko mucye w’amaraso ugomba kwitondera, mu gihe ubibonye ni ngombwa kwihutira kugana kwa muganga.

Bimwe mu byagufasha kwirinda umuvuduko mucye w’amaraso:

-Niba uhorana ibi bibazo, ushobora kubaza muganga wawe niba utakongera urugero rw’umunyu ufata, kuko umunyu ufasha mu kongera umuvuduko w’amaraso

-Kunywa amazi ahagije mu rwego rwo kwirinda umuvuduko mucye w’amaraso waterwa n’umwuma.

-Ugomba kwirinda guhaguruka wihuta mu gihe wari uryamye cyangwa umaze umwanya wicaye.

-Kurya ibiryo bikungahaye cyane kuri vitamin B12 na folic acid mu rwego rwo kwirinda kubura amaraso

-Gukora imyitozo ngorora mubiri kenshi kuko ifasha amaraso gutembera neza

-Irinde kunywa itabi n’inzoga cyane, kuko bituma amaraso atembera nabi

-Mu gihe wicaye, ni byiza kwirinda gusobekeranya amaguru.

-Ku bagore batwite, niba ufite ikibazo cy’umuvuduko mucye w’amaraso, ni ngombwa kugisha inama muganga uburyo wakongera umuvuduko w’amaraso.

Src:www.Healthline.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana valens6 months ago
    Mwiriwe neza ndabashuhuje cyane mboneraho no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2024,umuntu wese urwaye umuvuduko w'amaraso afite amahirwe yo gukira kuko imiti irahari yamufasha agakira Burundi, hamagara kuri 0783700426 bagufashe nanjye baramfashije





Inyarwanda BACKGROUND