RFL
Kigali

Umutoza wa Manchester United ari mu mazi abira, Chelsea yatsinzwe umukino wa mbere - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/09/2021 18:15
0


Umunya-Norvege utoza Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer ashobora kwirukanwa kubera umusaruro mubi iyi kipe iri kubona muri iyi minsi mu marushanwa atandukanye iri gukina, bikaba byahumiye ku mirari nyuma yo gutsindwa na Aston Villa muri shampiyona imusanze mu rugo igitego 1-0, Tuchel yatakaje amanota 3 ya mbere muri uyu mwaka w’imikino.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021, mu Bwongereza shampiyona yari yakomeje hakinwa umukino w’umunsi wa Gatandatu, waranzwe no gutungurwa kwa Manchester United yatsindiwe mu rugo na Aston Villa 1-0, mu gihe i Stamford Bridge Chelsea nayo yahatsindiwe na Manchester City 1-0.

Umutoza Ole yicariye ishyiga rishyushye nyuma yo gutsindwa na Aston Villa, byanatumye ikipe imanuka ubu ikaba yicaye ku mwanya wa Kane n’amanota 13, kuko uyu wabaye umukino wa kabiri wikurikiranya atsindwa, nyuma yo gutsindwa na Westham United muri Carabao Cup muri iki Cyumweru hagati.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko Manchester United yari iherutse gutsindwa na Young Boys muri Champions League ibitego 2-1, birakaza cyane abakunzi n’abafana b’iyi kipe yiyita amashitani atukura.

Uyu mukino Manchester United yasabwaga kuwutsinda kugira ngo igarurire icyizere abafana bayo, nyuma yo kwandagazwa na Westham muri Carabao cup, gusa imbere y’abafana ibihumbi bari baje kuyishyigikira, iminota 90 yarangiye ibatengushye.

Aston Villa yafunguye amazamu ku munota wa 88 ku gitego cyatsinzwe na Hause, gusa umukino ugana ku musozo Manchester United yabonye amahirwe yo kubona inota rimwe kuri Penaliti yabonye, ariko Bruno Fernandez ayitera hejuru y’izamu.

Abafana ba Manchester United bikomye umutoza, bibaza impamvu penaliti yahawe Fernandez kandi Cristiano yari mu kibuga, yakabaye ari we wayihawe.

Amakuru ava mu bayobozi ba Manchester United, avuga ko mu masaha macye Ole ahura n’ubuyobozi bukuru bw’ikipe bakaganira ku kibazo gituma batari gutsinda, ndetse uyu mutoza biravugwa ko azahabwa imikino runaka nayitsindwa akazahita yirukanwa nta nteguza.

Manchester United yatanze amafaranga Atari macye mu mpeshyi y’uyu mwaka igura abakinnyi, barimo Cristiano Ronaldo, Jadon Sancho na Rafael Varane ishaka guhatanira igikombe cyua shampiyona cy’uyu mwaka, ariko itangiye kugaragaza imbaraga nke mu mizo ya mbere.

Ahandi byari bikomeye ni ku kibuga Stamford Bridge, aho Chelsea yari yakiriye Manchester City, ariko ntibyayihira kuko yatsindiwe mu rugo igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe na Gabriel Jesus ku munota wa 52 w’umukino, birangira umutoza Tuchel atakaje umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Gutsinda umukino byafashije Manchester City kuzamura amanota kuko yahise inganya na Chelsea, na Man. United 13, ikaba iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde ruyobowe na Liverpool.

Manchester United yatsindiwe mu rugo na Aston Villa

Manchester City yatsindiye Chelsea mu rugo 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND