Kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya Kiyovu Sport yamuritse imyambaro izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/2022, nk’ibisanzwe yiganjemo amabara y’umweru n’icyatsi kibisi.
Iki
gikorwa cyabanjirijwe n’umukino wa gicuti wahuje ikipe nkuru ya Kiyovu Sports
n’ikipe yayo y’ingimbi, wabereye kuri Stade Mumena.
Iyi myambaro iri mu bwoko butandukanye, Kiyovu Sport yayihawe n’umuterankunga wayo,
Azam Group Rwanda, basanzwe bafitanye amasezerano y’imikoranire.
Muri
iki gikorwa, Kiyovu Sports yari ihagarariwe na Perezida wayo, Mvukiyehe
Juvénal; Umunyamabanga Mukuru, Munyengabe Omar; Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi,
Kayumba Jean Pierre na Visi Perezida, Mutijima Hector, mu gihe Azam Group yari ihagarariwe
n’umukozi ushinzwe Ubucuruzi muri uru ruganda, ushinzwe ibinyobwa n’abandi.
Ubuyobozi
bwombi bufatanyije, bwerekanye imyambaro Kiyovu Sport izakoresha umwaka utaha w’imikino,
irimo iyo ikipe izakinisha mu rugo no hanze, imyenda y’imyitozo, iyo kwambara
hanze y’ikibuga n’ibindi.
Ndagano
Faradjara ushinzwe Ubucuruzi n’Imenyekanishabikorwa muri Azam Group Rwanda, yavuze
ko Kiyovu Sports yahawe imyambaro icumi.
Perezida
w’iyi kipe, Mvukiyehe, yabwiye abari baje muri iki gikorwa ko bishimiye
ibikoresho bahawe na Azam Group nk’umufatanyabikorwa wabo.
Azam
Group-Rwanda yatangiye gukorana na Kiyovu Sports mu ntangiriro za 2020, aho
basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gihe cy’imyaka ine.
Biteganyijwe
ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira mu kwezi gutaha kwa Ukwakira, nk’uko bikubiye mu itangazo ry’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.
TANGA IGITECYEREZO