RFL
Kigali

Abdul yasoje amasomo ya Kaminuza akora siporo agwira ijosi ahita apfa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/09/2021 22:14
0


Ni kenshi cyane abantu batandukanye berekana ibyishimo ku rwego rwo hejuru mu gihe barangije amashuri yisumbuye cyangwa aya Kaminuza, gusa umusore witwa Abdul Majeed Sani wo muri Ghana yishimiye kurangiza Kaminuza akora imyiyereko akora amasiporo agwira ijosi birangira apfuye.



Amakuru aherutse gutangazwa na Ghanaweb, avuga ko uyu musore yigaga mu ishami ry'Ubuzima n'Ubugenge (Health, Physical Education). Iyi nkuru ibabaje yabaye kuwa kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021. Sani wigaga mu mwaka wa nyuma wa kaminuza y’uburezi, Winneba (UEW) iherereye muri Ghana yapfuye nyuma y’ibintu bidasanzwe yari ari kwerekana muri Siporo ngororamubiri.


Amakuru akomeza avuga ko Sani ubusanzwe yari azwiho gukora amasiporo atandukanye, gukina umupira, kwirengura inyuma n'imbere ibizwi nka Backflips mu ndimi z'amahanga. Sani mu kugwa kwe, yaguye nabi abanza ijosi hasi ahita avunika uruti rw'umugongo, ibyatumye mu minsi micye ahita yitaba Imana. 


Sani yari asanzwe azi gukora siporo z'inyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND