RFL
Kigali

Inkumi yagumiwe ifite amafaranga kwihangana byanze yambara ikanzu y'abageni ijyana ku muhanda icyapa kinini cyanditseho ko ikeneye umugabo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/09/2021 12:08
1


Inkumi ifite amafaranga yiteguye gutanga akayabo ko kwifashisha mu bukwe ariko ikaba yarabuze umugabo, kwihanga byanze maze yambara ikanzu y'abageni ifata icyapa kinini kiriho ikigereranyo cy'imyaka y'umugabo yifuza, ajya mu muhanda ngo arebe ko wenda hari uwagira igitekerezo akamubaza izina.



Iyi nkumi yo muri Tanzaniya nyuma y'igihe kinini yarabuze umugabo kwihanga byanze maze yambara ikanzu y'abageni n'ivara ifata icyapa cyanditseho ko yifuza umugabo bakorana ubukwe uri hagati y'imyaka 20 na 70 ngo irebe ko nibura hari uwayibaza akazina.


Mbere yo kujya mu muhanda iyi nkumi yabanje yikoraho riraka yisiga ibirungo by'ubwiza ngo irebe ko wenda hari uwayibenguka

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021. Mu kiganiro yatanze cyashyizwe kuri Youtube iyi nkumi yavuze ko yiteguye gutanga amafaranga akenewe kugira ngo ubukwe bugende neza ku buryo ntacyo umugabo azasabwa ndetse yemeza ko yamaze kugura n'impeta ebyiri nziza zirimo iye n'uyu mugabo wamwemera.

Icyakora ngo atabiciye ku ruhande nk'uko ikinyamakuru legitpost.com.ng cyabigarutseho, yavuze ko ibi yabitewe no kubona ashaje kandi imyaka iri kumusiga nta mugabo ndetse nta n'umubaza akazina. Iyi nkumi isanzwe ibarizwa mu idini Gatolika yavuze ko bibaye ngombwa yahindukirira umugabo yagira amahirwe yo kubona. Ngo irindi dini yakwemera kujyamo ni Islam.


Yazenguritse umujyi afite icyapa cyanditseho ko ashaka umugabo barushinga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alias2 years ago
    Mumpe number ye ya telephone





Inyarwanda BACKGROUND