RFL
Kigali

Mu gahe ke ka nyuma yagaragaje icyo ashoboye! Simon yemeje ko Nightbirde yari bwegukane ‘American Got Talent 2021’

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:17/09/2021 21:10
0


Umunyabigwi mu muziki Simon Cowel washinze ‘American Got Talent’ (AGT) mu gusoza iri rushanwa yagarutse ku buzima bwa Nightbirde umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo wahisemo kuryitabira mu gihe yarimo ahangana na kanseri ku mahirwe angana na kabiri ku ijana yo kubaho anemeza ko iyo ataza kuremba yari kuryegukana.



Simon Cowel yagarutse ku buzima bwa Jane Marczewski [Nightbirde], avuga ku kiganiro yagiranye n'uyu muririmbyi witabiriye irushanwa mpuzamahanga rya American Got Talent ariko afite kanseri y’ibihaha, urutirigongo n’umwijima.

Agira ati: ”Nk'uko mubizi, kumuha icyubahiro nifashishije ‘Golden Buzzer’ iri joro ntibyakora. Ariko navuganye nawe none namubwiye nti nguhamagaye kuko nzi uko wiyumva.” Simon yemera ko Jane yari kuzatsinda iyo aguma mu marushanwa ati: ”Yakabaye yatsinze iri joro ndahamanya n’intekerezo zanjye ko aba yabikoze kandi nawe arabizi indani muri we.”

Akomeza agira ati: ”Ariko na none yafashe umwanzuro ukwiriye, turabura Jane iri joro na none ariko amakuru meza ahari ni uko ubu ameze neza ndabizi ko yakabanye natwe iri joro gusa icyo namubwira ni uko mu rukundo rwinshi tumuzirikana, mera neza turagukunda.” Ibi bika bije nyuma y'uko Simon yaherukaga gutangaza ko Nightbirde ameze nabi mu busanzwe ariko akaba yatanze icyizere ko uyu mukobwa ahagaze neza.

Jane Marczewski yavutse kuwa 31 Ukuboza 1990, ni umuririmbyi n’umwanditsi w’indirimbo. N'ubwo bwose yatangiye gukora umuziki cyera yashyize hanze indirimbo ya mbere mu mwaka wa 2019, yamamara cyane ubwo yitabiraga amarushanwa abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya American Got Talent akaririmba indirimbo ye bwite bikanyura abagize akanama nkempuramaka n’abitabiye icyiciro cya 16.

Yavukiye muri Leta ya Ohio mu gace ka Zanesville. Nyuma gato y'uko aririmbye indirimbo ye ‘It’s Ok’ yahise iba iya mbere kuri iTunes n’iya kabiri kuri Youtube mu zikunzwe kandi zihererekanwa na benshi kuri izi mbuga.Ubwo uyu mukobwa yagaragaraga ku rubyiniro rwa AGT yarimo arwana n’ubuzima ahangana asigaranye amahirwe yo kubaho angana na kabiri ku ijana.

Nyuma y’amajonjora Nightbirde yahise yikura mu marushanwa avuga ko ubuzima buri kumukomerera akeneye igihe ngo ahangane na kanseri. Amwe mu magambo agize indirimbo ye ‘It’s ok’ yazamuye amarangamutima ya benshi agira ati: ”Nimukiye muri California mu gihe cy'izuba, nahinduye izina ntekereza ko bizahindura ibitekerezo byanjye, natekereje ko ibibazo byanjye byose, bizasigara inyuma.”Asa n'ukomoza ku buzima bwe ko ntacyabuhindura kandi ko ari ibyo akwiye kubyemera kandi yamaze kubyakira.

Simon Cowel ubwo yumvaga indirimbo ya Jane Nightbirde yamukoze ku mutima amuhundagazaho ibishashi by'ibyishimo amusanga ku rubyiniro barahoberana banaseka

Nightbirde areshya na metero 1 n'ibice mirongo 75, afite ibiro kuri ubu 46 benshi bakomeje kwegeranya ubushobozi bamushyigikira mu bihe bikomeye arikunyuramo

Amahirwe yo kubaho y'uyu mukobwa kubera kanseri angana na 2% ari ku kigereranyo kingana n'umwaka mu buhanga bwa muntu n'ubwo Imana ikora ibyayo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND