RFL
Kigali

Eryvaldo Reis wo muri Angola yegukanye ikamba rya ‘Mister Africa’ ahigitse abarimo Umunyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/09/2021 9:04
0


Umunya-Angola, Eryvaldo Reis yahize bagenzi be bari bahatanye barimo Umunyarwanda, yegukana ikamba rya Mister Africa International 2021.



Ni mu birori byabaye mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 16 Nzeri 2021 mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Iri rushanwa ryari rihatanyemo abasore 19 bo mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika, harimo na Rukundo Dismas w’imyaka 26 wari uhagarariye u Rwanda.

Rukundo yabashije kuboneka mu icyenda ba mbere. Abasore bane bavuyemo Mister Africa International 2021 barimo umunya- Côte d’Ivoire, umunya-Angola ari nawe wegukanye ikamba, umunya-Zimbabwe ndetse n’umunya-Sierra Leone.

Mister Africa International ni irushanwa rigamije guhitamo umusore w’igishongore. Eryvaldo Reis wegukanye ikamba, yasimbuye Emmanuel Umoh wo muri Nigeria wari umaze umwaka afite iri kamba.

Muri iri rushanwa kandi, Asanga Braine Check wo muri Cameroon yegukanye ikamba rya Mr Strength Africa.

Uyu musore yahize abandi mu kugira ibituza, ajyanisha n’imbaraga zo guterura ibintu biremeye kurusha abandi, bituma yegukana iri kamba. Ku myaka 15 y’amavuko, ni bwo yatangiye gukora siporo yubaka umubiri, atoza benshi bituma umubiri we ugira imiterere myiza.

Moctar Drame wo muri Côte d’Ivoire, yabaye igisonga cya mbere naho Moussa Sedogo [Prince] aba igisonga cya kabiri.

Mu 2020, iri rushanwa ryarasubitswe kubera icyorezo cya Covid-19. Ndetse, ibice bimwe by’iri rushanwa byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe, mu rwego rwo kwirinda iki cyorezo.

Ni ku nshuro ya gatanu u Rwanda rwitabiriye iri rushanwa. Mu 2015, rwahagarariwe na Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions ifatwa nka ‘nimero ya mbere’ mu Rwanda, aho yabashije kwegukana ikamba ry’Igisonga cya mbere.

Mu 2017, u Rwanda rwahagarariwe na Jay Rwanda usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu musore yahigitse bagenzi be, yegukana ikamba rya Mister Africa International, bimuhesha amahirwe atandukanye.

Mu 2018, Niyirora Nshongore Divic wabaye Mister Elegancy Rwanda 2018, ni we wari guserukira u Rwanda ariko ntiyagiyeyo ku mpamvu zitandukanye.



 Umunya-Angola Eryvaldo Reis yegukanye ikamba rya Mister Africa International 2021Eryvaldo Reis asanzwe ari umunyamideli, areshya na metero 1, 84 Reis ni we wegukanye ikamba rya Mister Angola
Rukundo Dismas ntiyabashije kurenga mu icyenda mu ba mbere

Umusore witwa Asanga Braine Check yegukanye ikamba ryitwa ‘Mr Strength Africa’









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND