RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya 50 Cent n'umugore babyaranye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:8/05/2024 9:07
0


Byahinduye isura hagati y'umuraperi 50 Cent n'umugore witwa Daphne Joy babyaranye umwana w'umuhungu witwa Sire Jackson. Nyuma y'iminsi bibasirana ku mbuga, ubu 50 Cent yamaze kumujyana mu nkiko.



Curtis Jackson umuraperi w'umuherwe ubifatanya no gukina filime n'ishoramari, wamamaye ku izina rya 50 Cent, ni umwe mubahanzi bamaze igihe bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika no ku rwego mpuzamahanga. Kuri ubu yamaze kujyana mu nkiko Daphne Joy wahoze ari umukunzi we banabyaranye umwana w'umuhungu.

Ibibazo hagati ya 50 Cent na Daphne Joy byatangiye muri Werurwe ubwo uyu munyamideli yashinjwaga mu rukiko ko yafashije P.Diddy mu bikorwa byo gucuruza abakobwa. Ibi byatumye 50 Cent ajya kuri Instagram agashyiraho impapuro zerekana uko iki kirego giteye ndetse akongeraho ko yarasanzwe abiziko Daphne Joy afasha Diddy mu bikorwa bye birimo gucuruza abakobwa n'ibiyobyabwenge.

Daphne Joy yaraherutse gushinja 50 Cent ko yigeze kumufata ku ngufu

Ibi byatumye Daphne Joy ahita yibasira 50 Cent kuri Instagram ndetse akamushinjaga ko ubwo bari bagikundana yajyaga amukubita kandi ko ari gusebya Diddy ko yafashe ku ngufu nyamara ngo nawe yarigeze kumufata ku ngufu. 50 Cent yahise atera utwatsi ibyo Joy avuze, ndetse amubaza impamvu atigeze amurega ko yamuhohoteye akaba abivuze ubwo ari mu kirego kimwe na Diddy.

Ku wa Kabiri w'iki cyumweru nibwo 50 Cent yajyanye mu rukiko Daphne Joy bari bamaze iminsi bacyocyorana ku mbuga nkoranyambaga. Iki kirego cye yakigejeje mu rukiko rwa Harris County District Court muri Leta ya Texas. 50 Cent yareze Joy ko ibyo yamuvuzeho ari ugushaka kumwangiriza izina.

50 Cent yajyanye mu nkiko Daphne Joy amushinja kumuharabika, anamusaba amafaranga y'indishyi y'akababaro

Uyu muraperi yavuze ko Daphne Joy yakoze ibishoboka byose ngo amusebye akongeraho no kumushinja ibinyoma ko yigeze kumufata ku ngufu kandi bitarabaye. Yasabye urukiko ko rwasaba Daphne Joy gusiba amashusho hamwe na 'Posts' yashyize ku mbuga nkoranyambaga amusebya, ndetse asaba ko yakwishyurwa amafaranga y'impozamarira angana na Miliyoni 1 y'Amadolari.

Uyu muraperi asanzwe afitanye umwana w'umuhungu na Daphne Joy

50 Cent wasabwe kwishyurwa miliyoni y'amadolari kubera ko yasebejwe na Daphne Joy, aba bombi bahoze bakundana dore ko banabyaranye umwana w'umuhungu witwa Sire Jackson ufite imyaka 12. Mu ntangiriro z'uyu mwaka kandi 50 Cent yari yajyanye uyu mugore mu rukiko asaba ko yakwamburwa uburenganzira bwo kurera umwana wabo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND