RFL
Kigali

Kalimba wiyahuye agashyingurwa yagarutse muri Karitsiye igikuba kiracika-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/09/2021 17:03
0


Kalimba Fatsani wiyahuye agashyingurwa mu cyaro cya Ndalama, yagarutse muri Karitsiye nyuma y’imyaka itatu imbaga y'abantu irahurura benshi barumirwa.



Kalimba Fatsani ni umugabo ukomoka mu gace k'icyaro kitwa Ndalama, aha akaba ari mu gihugu cya Malawi. Uyu mugabo yagarutse muri iyi karitsiye akomokamo nyuma y'imyaka itatu yiyahuriye ahitwa Dowa, nyuma akaza gushyingurwa muri aka gace akomokamo. 


Uyu mugabo yagarutse muri karitsiye nyuma y'imyaka itatu yiyahuye agashyingurwa

Umuyobozi w'umudugudu atuyemo, ikinyamakuru legitpost.com.ng cyanditse ko yemeje ko uyu mugabo hashize imyaka itatu ashyinguwe. Mu bihe byashize nabwo, ngo yakorewe umuhango wo kongera kumwibuka no kumuha icyubahiro.


Byabaye amayobera umusozi wose waje kureba ibyabaye 

Abo mu muryango we barimo uwitwa Titani na Alefa nabo ngo batangajwe n'ibyabaye, bibaza niba ari umuzimu we ugarutse kuva yashyingurwa mu 2018. ari abaturage, ari abayobozi batuye muri aka gace bose bumiwe, cyakora ntacyo inzego za police ziratangaza kuri iyi  nkuru y'amayobera.










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND