RFL
Kigali

Butera Knowless yagaragaje ko yiteguye gushyira hanze amashusho y’indirimbo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/09/2021 9:50
0


Butera Knowless uherutse gushyira hanze Album yise ‘Inzora’, aritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo zisigaye kuriyo zigera ku icyenda, yagaragaje ko amashusho yazo zose yarangiye gukorwa.



Album nshya ya Butera Knowless iriho indirimbo 11, zirimo n’izo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no mu mahanga, kugera ubu 2 murizo nizo yamaze gushyira amashusho yazo hanze.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko n’izindi amashusho yazo yarangiye zose, asaba ahubwo abakunzi be kumufasha guhitamo iyo bifuza. Yifashishije amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza, yagize ati: “Which song on Inzora do you want me to drop a video for next?”.

Ugenecyereje mu kinyarwanda yabajije ati: “Ni iyihe ndirimbo kuri ‘Inzora’ mushaka nakurikizaho nshyira amashusho yayo hanze?.” Abakunzi b’uyu muhanzikazi nabo ntibaripfanye, bamugaragarije ko zose aribo yazikoreye iyo yakifuza kubaha bayakira.

Bagira bati: “Zose turazikunda” abandi nabo ariko bagenda bagaragaza amazina y’izo bishimiye mu icyenda zisigaye zidafite amashusho, birangira n’ubundi mu butumwa bwinshi zose bazivuze.

Amashusho y’izi ndirimbo agiye gushyira hanze hakaba harimo n’ayo byizerwa ko yafatiye mu bihugu byo hanze birimo Kenya na United Emirates Arab, mu gace ka Dubai aho aheruka mu butembere n’umugabo we Ishimwe Clement.

KANDA HANO UREBE IKOFI YA BUTERA KNOWLESS YAFATANIJE N'ABARIMO NEL NGABO, PLATINI P, IGOR MABANO NA TOMCLOSE

Butera Knowless uheruka Dubai yatangaje ko amashusho y'indirimbo zigize Album Inzora yose yarangiye asaba abamukurikira kumufasha guhitamo iyo bifuza

KANDA HANO WUMVE UNAREBA INDIRIMBO ASANTE YA BUTEARA NA GAHONAGYIRE

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND