Butera Knowless uherutse gushyira hanze Album yise ‘Inzora’, aritegura gushyira hanze amashusho y’indirimbo zisigaye kuriyo zigera ku icyenda, yagaragaje ko amashusho yazo zose yarangiye gukorwa.
Album nshya ya Butera Knowless iriho indirimbo 11, zirimo n’izo yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no mu mahanga, kugera ubu 2 murizo nizo yamaze gushyira amashusho yazo hanze.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagaragaje ko n’izindi
amashusho yazo yarangiye zose, asaba ahubwo abakunzi be kumufasha guhitamo iyo
bifuza. Yifashishije amagambo yo mu rurimi rw’icyongereza, yagize ati: “Which song on Inzora do you want me to drop a
video for next?”.
Ugenecyereje mu
kinyarwanda yabajije ati: “Ni iyihe ndirimbo kuri ‘Inzora’ mushaka nakurikizaho nshyira
amashusho yayo hanze?.” Abakunzi b’uyu muhanzikazi nabo ntibaripfanye, bamugaragarije ko zose aribo yazikoreye iyo yakifuza kubaha bayakira.
Bagira bati: “Zose
turazikunda” abandi nabo ariko bagenda bagaragaza amazina y’izo bishimiye mu
icyenda zisigaye zidafite amashusho, birangira n’ubundi mu butumwa bwinshi zose
bazivuze.
Amashusho y’izi ndirimbo
agiye gushyira hanze hakaba harimo n’ayo byizerwa ko yafatiye mu bihugu byo hanze
birimo Kenya na United Emirates Arab, mu gace ka Dubai aho aheruka mu butembere
n’umugabo we Ishimwe Clement.
TANGA IGITECYEREZO