Isimbi Allliance wamenyekanye muri Cinema nka “Alliah Cooll”, yamuritse firime ye ya mbere mu birori byagaragayemo imyambarire idasanzwe y’abari batumiwe n’uyu mukinnyi, kugira ngo abasogongeze kuri “Alliah The Movie”, firime ye ya mbere.
Ni ibirori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byo mu myidagaduro yo mu Rwanda, yaba muri Cinema no mu muziki, ndetse n’ibindi bisata bitandukanye aho bari babukereye baje kwihera ijisho, firime ya mbere ya Alliah Cool akoze ku giti cye.
Ni umuhango watangiye utinze ugendeye ku isaha yari yatanzwe ya saa munani n’igice, ariko utangiye byari ibirori bidasanzwe ubwo abantu bose bagendaga banyura ku itapi itukura, ndetse bakajya aho bari bateganyirijwe bari bufatire amafoto, yarangira bakinjira muri sale igezweho ya ‘Canal Olympia’ bakihera ijisho firime ya “Alliah The Movie”.
Nyuma yo kureba firime, Alliah yageneye ikiganiro abari aho ababwira ko yishimye bitewe n’uko baje kumushyigikira ari benshi. Nyuma, habayeho ikiganiro n’abanyamakuru cyahuje n’abajyanama be, bavuze ko bakunda Alliah ndetse na Platini kandi ko bishimiye kuza mu Rwanda, baboneraho no kubwira abari aho ko biteguye gushyigikira impano zose aho ziri ku isi yose.
Mu kiganiri cyihariye Alliah yagiranye na InyaRwanda, yashimiye nanone abitabiriye ubutumire bwe ndetse anasobanura ubutumwa buri muri firime ye, anahishura ko iyi firime ariyo yatumye abajyanama be ba ‘One Percent Management’ bamuhitamo.
Yagize ati: “Nashimye Imana mbere ya byose, kandi mbona ko ari ikintu cyiza ko ndamutse nkoze n’ibindi nazajya mbona ubufasha bw’abantu nkamwe. Niteze kugera kure rwose, inzozi zanjye ziri kure cyane kandi ndabibona ko bishoboka”.
InyaRwanda: Ni ubuhe butumwa buri muri iyi firime yawe ushobora gusobanurira n’utarayireba ?
Alliah: ni umu mama washatse abihatiriza kandi wahuye n’ibibazo mu rugo, wabyaye kandi abyara atabiteganyije, abaho mu buzima bugoye.’’
InyaRwanda: One Percent Management bari mu Rwanda ni ubwa kangahe baje mu Rwanda, bakiriye gute iyi firime?
Alliah: nibwo bwa mbere bageze mu Rwanda, bansinyishije ari uko babonye iyi firime kuko iyi firime umuntu ashobora kuyireba n’ubwo yaba atayumva ariko agasobanukirwa. Rero nizeye ko abantu bazayikunda kandi bazanyurwa nayo.’’
Ikanzu Alliah Cool yari yambaye yarangaje abantu mu imurika rya firime ye
Alliah n'umunyamakurukazi Bianca Baby ukorera Isibo Tv
Alliah na Dj Diallo
Umunyamideli Christella ni umwe mu barebye firime “Alliah The Movie”
Intore Massamba nawe ni umwe mu bitabiriye
Dj Pius umuyobozi wa 1K Entertainment yari yaje kwihera ijisho firime ya Alliah
Bruce Melodie na Alliah bari kwihera ijisho iyi firime
Umuyobozi mukuru wa One Percent ni umwe mu bitabiriye uwo muhango
Murumuna wa Davis D w'umunyamideli nawe ntiyahatanzwe
Christella kandi aherutse kugaragara mu mashusho y'indirimbo Katapilla ya Bruce Melodie
Platini P ari kumwe n'abajyanama be
Rocky Kirabiranya na Ben Adolph bari bahabaye
Umunyamideli JoxyParker
Rosine Bazongere n'umunyamakuru Mustapha
Supermanager na Masamba bafata agafoto k'urwibutso
KANDA HANO UREBE IBIRORI BYOSE UKO BYAGENZE N'IMYAMBARIRE YABO
TANGA IGITECYEREZO