RFL
Kigali

Scandinavia WFC yegukanye shampiyona y’umwaka ushize iri mu marembera

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/09/2021 11:41
0


Nyuma yuko umushoramari Thierry Paluku Kasereka wateraga inkunga ikipe ya Sandinavia y’Abagore iherereyue mu Karere ka Rubavu afashe umwanzuro wo kuyisesa kubera ingaruka za COVID-19, iyi kipe yari imaze kuzana impinduka muri shampiyona y’u Rwanda ishobora guhita isenyuka burundu.



Amakuru ava mu karere ka Rubavu aremeza ko umushoramari Paluku yamaze gusesa iyi kipe, avuga ko atagishoboye gukomeza kuyifasha kubera ko ubukungu bwe bwashegeshwe n’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye abatuye Isi.

Scandinavia WFC ni imwe mu makipe yazanye impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda mu cyiciro cy’abagore, nyuma yuko yegukanye igikombe cya shampiyona cyari kimaze imyaka myinshi cyarigaruriwe na AS Kigali.

Scandinavia niyo yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2019/2020, ari nabwo iyi shampiyona mu bagore iheruka gukinwa.

Iyi kipe yari inafatiye runini ikipe y’igihugu, dore ko hari abakinnyi batandukanye bayivagamo bahamagarwaga mu ikipe y’igihugu.

Nihataboneka undi mushoramari ufata iyi kipe kugira ngo ayitere inkunga ishobore kuzakina umwaka utaha w’imikino, izasenyuka yibagirane igende nkuko andi makipe yaburiwe irengero byagenze.

Scandinavia niyo iheruka gutwara igikombe cya shampiyona mu bagore


Scandinavia nidafashwa ishobora gusenyuka

Paluku yamaze kuvana ake karenge muri Scandinavia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND