AS Kigali yatangiranye intsinzi mu rugendo rwo gushaka uko yagera mu mikino y’amatsinda muri Confederations Cup uyu mwaka, nyuma yo gutsindira ikipe ya Olympique de Missiri mu rugo ibitego 2-1.
Mu
mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederations Cup wabereye mu mujyi wa
Moroni mu gihugu cya Comores kuri Stade Omnisport de Moroni, AS Kigali yahatsindiye
Olympique de Missiri ibitego 2-1, itera intambwe ikomeye igana mu cyiciro
gikurikiyeho ari nako yoroshya akazi ku mukino wo kwishyura uzabera i Kigali mu
cyumweru gitaha.
AS
Kigali yihariye umupira muri uyu mukino, yakinnye neza igice cya mbere,
ihererekanya neza mu kibuga, irema uburyo buvamo ibitego bwinshi ndetse inagerageza
kugarira neza, wabonaga abakinnyi bari ku rwego rwiza rwo gutsinda umukino.
Mu
mininota 45 y’igice cya mbere AS Kigali yabyaje umusaruro amahirwe yabonye,
itsinda ibitego bibiri byinjijwe na Kwizera Pierrot na Saba Robert.
Igice
cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye umukino ku ntsinzi y’ibitego 2-0.
Mu
gice cya kabiri, Olympique de Missiri yagarutse yoakosoye byinshi, itangira
kurema amahirwe avamo ibitego, ari nako AS Kigali yasaga n’iyiraye igaragaza
amakosa menshi mu bwugarizi bwayo, iha urwaho abanya-Comores batangira
gusatira izamu rya Fiacre Ntwari.
Olympiques
de Missiri yabonye igitego cyo kwishyura mu gice cya kabiri nyuma yo gukomanga
inshuro nyinshi imbere y’izamu rya AS Kigali.
AS
Kigali yari yasuye, yakomeje gukina neza irusha Abanya-Comores guhererekanya
neza no kurema uburyo buvamo ibitego, ariko uburyo bwose bagerageje
ntibwabahiriye, bituma iminota 90 y’umukino irangira begukanye intsinzi y’ibitego
2-1.
Biteganyijwe
ko AS Kigali izagera mu Rwanda ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri 2021, aho izaba
ije kwitegura umukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Gatandatu w’icyumweru
gitaha.
AS
Kigali nisezerera Olympique de Missiri, izahura na DCMP yo muri DR Congo mu
cyiciro gikurikiyeho.
TANGA IGITECYEREZO