RFL
Kigali

APR FC yageze muri Djibouti yakirwa n’Abanyarwanda – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/09/2021 15:52
0


Ikipe ya APR FC yasesekaye mu gihugu cya Djibouti aho igiye gukinira umukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League na Mogadishu City yo muri Somalia, yakirwa n’imbaga y’Abanyarwanda bari bayitegerereje ku kibuga cy’indege.



Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri ni bwo delegasiyo y’abantu 44 barimo abakinnyi 27 bahagurutse mu Rwanda berekeza muri Djibouti kwitegura umukino uzabahuza na Mogadishu City tariki ya 12 Nzeri 2021.

Ntabwo urugendo rwabaye rurerure cyane kuko iyi kipe yatangiye urugendo Saa saba z’ijoro banyura i Bujumbura bakomereza muri Ethiopia babona kwerekeza muri Djibouti aho bagiye gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

APR FC ikaba yakiriwe na bamwe mu banyarwanda batuye muri Djibouti bari baje kuyitegereza ku kibuga cy’indege. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu icumbitse kuri Sheraton hotel yegereye stade bazakiniraho.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu izakina na Mogadishu City mu mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisa mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.

APR FC yageze muri Djibouti yakirwa n'abanyarwanda baba muri icyo gihugu

Abanyarwanda baba muri Djibouti bishimiye kwakira ikipe ya APR FC


APR FC icumbitse muri Hoteli iri hafi y'ikibuga bazakiniraho na Mogadishu City

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND