RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije Mitima Isaac wanyuze muri APR FC

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/09/2021 15:06
1


Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije Mitima Isaac amasezerano y'imyaka ibiri nyuma yo gutandukana na Sofapaka FC yo muri Kenya.



Isaac Mitima w'imyaka 23 y'amavuko, ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports mu myaka ibiri iri imbere. Kuri iki gicamunsi ni bwo Mitima Isaac yahuye n'ubuyobozi bwa Rayon Sports ku cyicaro cyayo bumvinaka umushahara ndetse n'amafaranga ahabwa nk'umukinnyi uguzwe, hanyuma na we yemera kubasinyira imyaka ibiri yambaye ubururu n'umweru.


Mitima ahanganye n'umukinnyi wa Rayon Sports 

Mu 2020 ni bwo Mitima yerekeje mu gihugu cya Kenya mu ikipe ya Sofapaka FC asinyamo amasezerano y'imyaka ibiri gusa kubera kutubahiriza amasezerano byatumye uyu musore atandukana na Sofapaka FC ku bwumvikane ku mpande zombi ndetse anahabwa igipapuro kimwemerera kwishakira indi kipe.


Icyangombwa cyemerera Mitima kwishakira ikipe 

Mitima Isaac yatangiriye umupira we mu karere ka Kayonza, ahava yerekeza mu ikipe ya Papaniere FC yavuyemo ajya Muntare FC naho ahava APR FC imutiza muri Police FC yagiriyemo ibihe byiza nyuma ahava yerekeza  hanze y' u Rwanda mu ikipe ya Sofapaka FC.


Mitima akinira Sofapaka FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwuwiteka theogene2 years ago
    Uwomukinnyi turamwishimiye





Inyarwanda BACKGROUND