RFL
Kigali

AS Kigali yamuritse umwambaro mushya urimo imigongo izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22 - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/09/2021 20:27
0


Ikipe ya AS Kigali iherereye mu birwa bya Comores aho yitegura imikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup, yamuritse umwambaro mushya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22, wiganjemo ibara ry’ubururu n’umweru bisanzwe bimenyerewe kuri Rayon Sports.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Nzeri 2021, nibwo ikipe ya AS Kigali yamuritse umwambaro mushya izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22 uzatangirira muri Comores iherereye magingo aya, aho yitegura umukino wo mu ijonjora rya mbere muri Confederations Cup uyu mwaka.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru iyi kipe yashyize hanze kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko uyu mwambaro wahanzwe ku buryo werekana umwihariko w’u Rwanda hifashishwa amabara arimo ubururu, umweru ndetse n’imigongo kugira ngo bihe isura y’umwimerere ikirango cy’ikipe.

Uyu mwambaro wiganjemo ibara ry’ubururu, umweru uri ahantu hatandukanye n’imigongo iri ku maboko, ndetse nimero zikaba zandikishije ibara ry’umweru.

Iyi kipe y’umujyi wa Kigali iherereye mu birwa bya Comores, aho yagiye gukina umukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Confederations Cup izahuramo na FC Olympique de Missiri, mu mukino ubanza uzakinwa ku wa Gatanu tariki ya 10 Nzeri, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo tariki ya 18 Nzeri 2021.

Ikipe izatsinda hagati ya AS Kigali na FC Olympique de Missiri, izahura na DCMP yo muri Congo mu cyiciro gikurikiyeho.

Itangazo rimenyesha Abanyarwanda umwambaro mushya wa AS Kigali mu mwaka w'imikino wa 2021/22

AS Kigali yavuye ku mwambaro yambaraga ifata amabara mashya y'ubururu n'umweru

AS Kigali irakinana uyu mwambaro umukino wa FC Olympique de Missiri muri Confederations Cup


AS Kigali yerekanye umwambaro izajya yambara mu rugo ndetse yanasuye

Abanyezamu ba AS Kigali uko bagiye kujya bambara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND