RFL
Kigali

CCL: APR FC yatangaje Abakinnyi 27 ijyana muri Djibouti gutangiza urugamba rwo gushaka itike y’amatsinda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/09/2021 17:33
0


Ikipe ya APR FC yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 na delegasiyo y’abantu 17 bazayiherekeza muri Djibouti gukina umukino ubanza wa CAF Champions League na Mogadishu City Club yo muri Somalia, uzakinwa mu minsi ine iri imbere.



Iyi kipe y’ingabo z’igihugu, irafata rutemikirere mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Nzeri 2021, yerekeza mu gihugu cya Djibouti aho iri bubanze kunyura i Addis Ababa muri Ethiopia, nyuma igafata urugendo rujya muri Djibouti.

Iyi kipe irahagurukana abakinnyi bayo bose, usibye Byiringiro Lague, wagiriye ikibazo mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yakinaga n’ikipe y’igihugu ya Kenya, APR ikaza guhagurukana abakinnyi 27.

Ikipe ya APR FC iraza guhagurukana abantu 44 barimo abakinnyi 27, staff techniques 10, komite ya APR FC 5 ndetse n’abanyamakuru 2.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu, izakina na Mogadishu City mu mukino w’ijonjora ry’ibanze muri CAF Champions League, umukino ubanza ukazabera kuri Stade Gouled yo muri Djibouti ku wa 12 Nzeri 2021, mu gihe uwo kwishyura uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ku wa 19 Nzeri 2021.

Ikipe izakomeza hagati ya APR FC na Mogadishu City Club, izahura na Etoile du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira 2021.

Urutonde rw’abantu 44 ba APR FC berekeza muri Djobouti:

 ABAKINNYI 27:

Hertier Ahishakiye

Ishimwe J. Pierre

Kenesi Armel

Mutabaruka Alexendre

Ombolenga Fitina

Niyomugabo Claude

Ndayishimiye Dieudonne

Ngabonziza Gylain

Rwabuhihi Aime Placide

Nsabimana Aimable

Karera Hassan

Buregeya Prince

Mugisha Bonheur

Nsengiyumva Ilshade Parfait

Ruboneka Bosco

Manishimwe Djabel

Nsanzimfura Keddy

Ishimwe Annicet

Itangishaka Blaise

Nizeyimana Djuma

Mugisha Gilbert

Kwitonda Allain

Tuyisenge Jacques

Mugunga Yves

Nshuti Innocent

Bizimana Yannick

Nshimiyimanayunusu

Staff:

Mohammed Adil Erradi

Neffati Jamel Eddine

Haji Taeb Hassan

Mugabo Alex

Maj. Guillaume Rutayisire

Capt. Ernest Nahayo

Capt. Twagirayezu Jacques

Nshimiyimana Steven

Habumugisha Ernest

Komite:

Brg Gen Bayingana Firmin

Michel Masabo

Mupenzi Eto

Kalisa Georgine

Kabanda Tonny

Uwihanganye Hardi

Abanyamakuru:

Nkurunziza Emmanuel (Rba)

Kalisa Bruno Taifa (Radiotv10)

APR FC irahaguruka mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Nzeri 2021

Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND