RFL
Kigali

Antonio Conte mu muryango winjira muri Arsenal gusimbura Arteta

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/09/2021 18:22
0


Nyuma y’umusaruro mubi umaze kuba akarande mu ikipe ya Arsenal y’Abagabo, biravugwa ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwarakaye cyane, ndetse bufata umwanzuro wo gusimbuza umutoza Mikel Arteta, shampiyona ikiri bubisi kugira ngo hatangire gushakwa umusaruro mwiza, no gushaka umwanya mwiza muri uyu mwaka w’imikino.



Amakuru ava muri bamwe mu bayobozi b’iyi kipe, yemeza ko ubuyobozi bukuru bwatangiye ibiganiro n’umutoza Antonio Conte kugira ngo aze gusimbura Arteta, ndetse bimwe mu by’ingenzi impande zombi zamaze kubyemeranyaho.

Biravugwa ko Arteta yahawe gutsinda imikino itatu yose iri imbere, nakora ikosa akanganyamo n’umwe azahita yirukanwa ku mugaragaro.

Andi makuru akemeza ko gutega imikino itatu uyu mutoza ari ukwiyerurutsa, kuko n’ubundi umwanzuro wamaze gufatwa, Arteta agomba gusimbuzwa kandi vuba, Conte watoje Chelsea niwe uhabwa amahirwe menshi yo guhita atoza Arsenal agasimbura Arteta.

Arsenal itozwa na Arteta ntabwo yagize umusaruro mwiza, n’ubwo mu mizo ye ya mbere yafashije iyi kipe kwegukana igikombe cya FA Cup na FA Community Shield, ariko nyuma biza kuba bibi cyane kugeza ubwo ikipe ibuze itike yo gukina imikino y’i Burayi bitari byarigeze bibaho.

Mu mwaka ushize w’imikino, Arsenal yasoje shampiyona y’u Bwongereza iri ku mwanya wa Munani, muri uyu mwaka w’imikino umaze gukinwa imikino itatu, Arsenal yayitsinzwe yose, irimo umwenda w’ibitego icyenda, gusa yo ntirinjiza igitego na kimwe.

Uyu musaruro iyi kipe ifite, umaze igihe ubabaza cyane abafana n’abakunzi bayo, byatumye bamwe bakora igisa n’imyigaragambyo binubira imiyoborere y’iyi kipe kuko ariyo ntandaro ya byose, ndetse bakaninubira n’imitoreze idafite ireme y’iyi kipe.

Bisa nk’aho umusaruro mubi w’iyi kipe umaze kurambira abayobozi bayo, nabo bafashe iya mbere mu gushaka umutoza mushya wo gusimbura Arteta.

Arsenal iragaruka mu kibuga tariki ya 11 Nzeri 2021, ikina umukino wa Kane muri shampiyona y’uyu mwaka, aho izakira Norwich City bakurikirana ku rutonde.

Antonio Conte ashobora gutangazwa nk'umutoza mushya wa Arsenal vuba

Mikel Arteta ashobora kwirukanwa isaha n'isaha kubera umusaruro mubi uri muri Arsenal





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND