RFL
Kigali

Agukunda urw’igice disi ! Ubwo uzi ngo azisubiraho ? Dore inama za Cia ku baba mu rukundo rw’igice

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:5/09/2021 13:30
0


Cia umwe mu bakobwa bazi imvune iba mu rukundo, yatanze inama ku bantu baba mu rukundo rukora igice kimwe, urukundo rwahengetse umunzani, ukaryamira uruhande rumwe kugeza rubabajwe cyane.Ahari ni wowe ukora byose mu rukundo rwanyu, ukora buri kimwe ariko umeze nk’umuntu uri mu ishyamba wenyine udafite umufata amaguru ngo yurire igiti.



Cia yatangiye agira ati” Ndakeka ko impamvu nyamukuru ituma abantu benshi batava mu ngoyi y’urukundo rw’igice kimwe ngo basige abo bita abakunzi nyamara bameze nk’uburozi bwica, ari uko baba bafite icyizere ko ejo bizakunda nabo bagakundwa bakitabwaho, nyamara byahe byokajya. Aba bantu baricara bakiha icyizere cyinshi bagatekereza ko inkuru zabo z’urukundo rwamaze guhuma zizahinduka bakicara mu mucyo uba ugaragara nk’inzozi zizava kure.

Nibyo , twese turabizi neza ko kuvuga ngo ‘Mbabarira’ bidahindura ukuri, cyangwa ngo bihindure igikomere cyashyizwe mu mutima w’inzirakarengane y’urukundo rwinshi. Muri uko gusabwa imbabazi, abenshi bisanga bongeye gutanga amahirwe adafite aho ashingiye, kwa kwizera ikinyoma kugahera mu kirere cy’utegereje.

Ese ubundi amagambo abiri  ‘KWIZERA n’ ICYIZERE’ ni amwe ? Ese ubundi kuki bamwe batayaha agaciro kandi ariyo yubaka urukundo?

Ese iyo ufite icyizere ko uwo ugukunda urw’igice azahinduka , biba bisobanuye ko umwizeye? Biragoye cyane kureka ikintu kikagenda mu gihe igice kimwe cyawe cyifitemo ‘icyizere  cy’uko umunsi umwe kizahinduka kikaba cyiza kuri wowe, nyamara ikindi gice cyawe mutemeranya. Aha  uhitamo kumvira igice cya mbere.

Iyo byaje gutyo ugasanga ukunda umuntu cyane, n’ubwo we yahagarika kugukunda iteka wisanga umubwira ngo ‘Ndagukunda’ nyamara ubwira umuyaga wishushanyijemo umuntu. Iteka wisanga umara amafaranga yawe uhamagara, umwanya wawe ukawumara wandika nyamara ukaza kumara ijoro utegereje ko agusubiza  cyangwa ngo nawe amara igihe nk’icyawe ariko ugaheba. Iyo byanze rero urategereza, wabura umuntu , ukiremamo umutima uvuga ngo’ Ntacyo wenda ejo azamvugisha’. Aha niba uhageze umenye ko nawe uri mu rukundo rw’igice.

Rimwe nigeze ngera muri iki kintu , umuntu ambeshya urukundo, arambeshya koko , kuba adahari no kuba ahari byose bikaba ari kimwe. Amagambo ngo ‘Honey’ , ‘Chr’ n’ayandi ntabwo ariyo asobanura urukundo rwuzuye. Iteka niyo nabaga ndi kubabara na muhitagamo kuko nabaga nziko ejo bizakunda. Iyo ukunda umuntu ntago uba ushaka kumva ko yakosa, ntago wumva ibibi kuri we, ukunda gukoresha ryajambo twavuze haraguru rigira riti ‘Mbabarira’ ariko nyuma y’iyi nkuru uramenya ikintu ukwiriye gushyira imbere.

Umusore twakundanye akambeshya urukundo, yansabye kumukunda nyuma y’icyumweru duhuye, yakoze iyo bwabaga , arankunda, twaba turi kumwe akagura buri kimwe, ariko nyuma naje kwisanga ari njye uri kujya muhamagara, mwandikira ndetse nkarara amajoro menshi nkanuye ntegereje ubutumwa bwe ariko nkabubura. Imbuga nkoranyambaga yarazikoreshaga ariko ntago yigeraga anyandikira, uretse njye wakoraga iyo bwabaga, kugeza ubwo mfashe umwanzuro wo kumuvaho nkamureka akagenda, nanjye nkasigara ndi njye ubwanjye, kugeza ubwo naje guhura n’undi muntu wankunze, umutima wanjye ugatuza nkaturiza muwe, akaba amahitamo yanjye yanyuma, nkongera kwiyumva nka Cia wa kera, wavutse akundwa n’ababyeyi.

Nuhura nawe uzamumenya.

Kwihitamo wowe ubwawe, ni ingenzi cyane, ihitemo ubundi ujye kure y’uwo ugufata nk’amahitamo ye ya kabiri. Mwereke ko nta mwanya akwiriye muri wowe. Niba uwo mubano ubona ukwangiriza ubuzima, inama nyamukuru mureke agende.

Ntabwo akwanga ni uko abona adakwiriye ubugwaneza bwawe

·         Ca ukubiri n’imbuga nkoranyambaga ze

·         Siba numero ze umwirengagize uzadushimira nyuma

·         Gendera kure inshuti ze

·         Va kumbuga nkoranyambaga

·         Huga ( Kora akazi kawe, sura inshuti ,…)

·         Iga kubaho uri wowe

·         Ha umwanya ugukunda cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND