Igitego Mario Mandžukić yatsindiye ku kibuga Millennium Stadium giherereye mu mujyi wa Cardiff ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Real Madrid na Juventus, ntikizigera kiva mu mitwe y’abakunzi b’umupira w’amaguru n'ubwo uwagitsinze yasezeye burundu kuri ruhago.
Kuri
uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nzeri 2021, nibwo rutahizamu w’umunya-Croatia, Mario
Mandžukić yatangaje ko asezeye burundu ku mupira w’amaguru yari amaze imyaka 17
akina.
Mandžukić
w’imyaka 35 y’amavuko yasezeye ku mupira w’amaguru nyuma y’amezi Umunani yari
amaze muri AC Milan ariko akaba nta gitego yashoboye kuyitsindira mu mikino 11
yayikiniye.
Uyu
munya Croatia ufite agahigo ko kudatinda mu makipe yakiniye, dore ko mu myaka
17 yamaze akina ruhago, yakiniye amakipe 9 atandukanye, muri ayo ahoy amaze igihe
kirekire ni i Turin muri Juventus yamaze imyaka 4.
Nubwo
uyu mukinnyi yagize urugendo rwiza mu mupira w’amaguru agafasha amakipe
yakiniye kwegukana ibikombe bitandukanye, agatsinda ibitego 228 mu mikino 582
yakinnye mu myaka 17 yamaze akina umupira w’amaguru, hari umunsi n’igitego
yatsinze bitazibagirana mu mateka, ndetse bitazava mu mitwe y’abakunzi b’umupira
w’amaguru.
Hari
tariki ya 03 Kamena 2017, ku kibuga Millennium Stadium giherereye mu mujyi wa
Cardiff, imbere y’abafana 65,842 bari bitabiriye umukino wa nyuma wa UEFA
Champions League wari wahuje Juventus yo mu Butaliyani na Real Madrid yo muri
Espagne.
Uyu
mukino warangiye Real Madrid ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo itsinze umukino
ku bitego 4-1, inegukana igikombe.
Gusa
ku munota wa 27 w’umukino, umunya-Croatia, Mario Mandžukić yatsinze igitego
kitazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru ndetse kitazava mu mitwe y’abakunzi
ba ruhago, kubera ubuhanga cyatsindanwe.
Mandžukić
yazamutse mu kirere hagati y’abakinnyi batatu ba Real Madrid, atera umupira
agaramye (bicycle kick) uragenda ujya mu rushundura, yishyura igitego cyari
cyatsinzwe na Cristiano ku munota wa 20.
Iki
gitego cyegukanye igihembo cy’igitego cyiza cy’umwaka i Burayi gitangwa na n’Impuzamashyirahamwe
y’umupira w’amaguru kuri uwo mu8gabane ‘UEFA’.
Mandžukić
yakiniye amakipe atandukanye i Burayi kandi akomeye arimo, Dinamo Zagreb,
Juventus, Bayern Munich na AC Milan.
Igitego cya Mandzukic ku mukino wa nyuma wa Champions League cyinjiye mu mateka ya ruhago ku Isi
Manzukic yafashije Juventus kwegukana ibikombe bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO