Bwa mbere mu mwambaro w’Amavubi, Rafael York ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya AFC Eskilstuna yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yakoranye n’abandi imyitozo ya mbere i Agadir, aho Amavubi ari kwitegura umukino azahuramo na Mali kuri uyu wa Gatatu mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.
Rafael
utazakina uyu mukino wa Mali, kubera ikibazo cy’ibyangombwa bimwemerera gukinira
u Rwanda bitaraboneka, yagaragaye afite akamwemwe mu mwambaro w’Amavubi yari
yambaye ku nshuro ya mbere.
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati afasha cyane ba rutahizamu, yakoze imyitozo ye ya mbere mu Mavubi mu ijoro ryo ku wa Mbere, nyuma y’amasaha make yari amaze ageze i Agadir aho ikipe y’igihugu icumbitse, aho yari kumwe na Mukunzi Yannick na we ukina muri Suède.
Ni ubwa mbere Rafael, ufite umubyeyi umwe ukomoka mu Rwanda n'undi w'umunya-Angola, azaba agiye gukinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, ndetse ni nayo nshuro ya mbere yitabiriye ubutumire bw'Amavubi.
Ntabwo
ari aba bakinnyi bakina hanze gusa bageze mu mwiherero w’Amavubi, kuko Rwatubyaye
Abdul, Manzi Thierry, nabo bageze Agadir ku wa Mbere hakiri kare, bakoranye
n’abandi kimwe na Bizimana Djihad wahageze ahagana saa Moya z’umugoroba, ariko
we akaba yakoze yambaye inkweto zisanzwe zitari izo gukinana.
Amavubi
Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za
Kigali.
Nyuma
y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu
itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.
Ntabwo Rafael York azagaragara mu mukino Amavubi azakina na Mali kubera ibyangombwa bitaraboneka, akaba ategerejwe ku mukino wa Kenya.
Rafael yakoze imyitozo ya mbere mu mwambaro w'Amavubi
Rafael yishimiye cyane kwambara umwambaro w'Amavubi
TANGA IGITECYEREZO