Abanyarwanda babiri bakina mu gihugu cya Swede (Mukunzi Yannick na York Rafael) bamaze kugera muri Maroc mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino na Mali mu ijonjora rya kabiri mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022.
Kuri
iki Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, nibwo itsinda ry’abakinnyi b’Amavubi na
delegasiyo bavanye i Kigali, basesekaye Agadir muri Maroc ahazabera umukino
bazahuramo na Mali ku wa Gatatu tariki ya 01 Nzeri 2021, abanda bakinnyi bakina
hanze nabo bakomeje kugenda bagera mu mwiherero w’iyi kipe.
Kuri
uyu wa Mbere abakinnyi bashya bageze mu mwiherero ni Mukuzni Yannick ukinira
Sandvikens IF yo muri Sweden, ndetse na Rafael York ukinira AFC Eskilstuna yo
mu cyiciro cya kabiri muri Sweden, kugeza ubu we ariko akaba atazakina umukino
wa Mali kuko atarabona ibyangombwa.
Abandi
bakinnyi bakina hanze baraye bahageze barimo Ngwabije Bryan Clovis, Rwatubyaye
Abdul, Emmanuel Imanishimwe na Manzi Thierry, ubu utegerejwe ni Bizimana Djihad
uza kuhagera Saa moya z’umugoroba.
Amavubi
Stars azakina na Mali ku wa gatatu tariki ya 1 Nzeri 2021 I saa mbiri za
Kigali. FERWAFA izabamenyesha niba uyu mukino uzaca kuri televiziyo mu gihe
kidatinze.
Nyuma
y’uwo mukino Ikipe y’Igihugu izakira Kenya mu mukino w’umunsi wa kabiri mu
itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali.
York Rafael na Mukunzi Yannick basesekaye mu mwiherero w'Amavubi
Aba bakinnyi bombi bakina muri Swede
Rafael na Yannick bari kumwe n'umuyobozi wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier
TANGA IGITECYEREZO